Top News

Iby’ingenzi Minisitiri Mbabazi amaze kugeza ku rubyiruko kuva ashyizweho Kugeza Ukuboza 2017

January-08
07:26 AM 2018

Kuva muri Kanama 2017, Minisiteri y’urubyiruko yashyizweho iyobowe na Rosemary Mbabazi, umaze gutanga impanuro zikomeye ku rubyiruko cyane izijyanye no kwiteza imbere byihuse.

Minisitiri Mbabazi akigera muri Minisiteri y’urubyiruko yatangaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere impano z’urubyiruko.

Nta kabuza ko izi mpano zirimo n’imishinga urubyiruko rutangiza hakaba ababura inkunga zibafasha kuyiteza imbere bityo ikadindira.

Gusa ubwo hatoranywaga rwiyemezamirimo ufite umushinga windashyikirwa mu Mujyi wa Kigali kugira ngo azajye guhatana n’abatoranyijwe mu zindi ntara mu bihembo bya Youth Connect Award Minisitiri Mbabazi yanenze bamwe babona inkunga bakazikoresha nabi.

Yagize ati “ Ntabwo dushaka ko kashi mugenda mukazikoresha ibindi ahubwo muziguremo ibikoresho mukeneye. Urugero twagiye tubona nk’urubyiruko muri iyo myaka yose ihise, akavuga ati ‘ngiye gukora umushinga uyu n’uyu’, maze yabona bwa bufasha agenewe ngo akore umushinga ubyara inyungu, akayajyana gukora ubukwe cyangwa se agahita aguramo moto."

Yakomeje agira ati “Ugasanga umuntu aribaza ati ‘ese ubu aya amafaranga ko aziye rimwe nyakoreshe iki, reka nyaguremo moto, kandi yari yatubwiye ko agiye gukora uruganda ngo yagure ibikorwa bye cyangwa ngo agure ibikoresho rukeneye.”

Yaboneyeho gusaba urubyiruko rufite indoto zo guhanga imirimo kugira ubunyangamugayo ndetse n’indangagaciro mu kazi ka buri munsi ndetse avuga ko hagiye kujya hifashishwa inzego z’ibanze, zikareba niba koko uwatsindiye amafaranga arimo gukora ibyo yiyemeje.

Naho mu gikorwa cyo kwesa imihigoy’inama y’igihugu y’urubyiruko ya 2016-2017 no gusinya imishya ya 2018, Minisitiri Mbabazi yavuze ko hakenewe umusanzu w’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu riri kwihuta.

Ati “Igihugu cyacu kirihuta mu iterambere, iyo wihuta ugira n’ibishaka kukuzitira bitandukanye, ndashaka ko dufatanya kurushaho dufashe urubyiruko gutera imbere, guhindura imikorere, kuva mu biyobyabwenge.”

Yavuze ko urubyiruko hirya no hino mu gihugu rufite impano nyinshi kandi zibyajwe umusaruro zarugirira akamaro.

Ati “Urubyiruko rwinshi rufite impano zitandukanye rushobora gukoresha neza zikarufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika, mwegere abafatanyabikorwa babafashe.”

Amahirwe ahari si ay’abize gusa
Mbabazi avuga ko mu kazi minisiteri ayoboye yatangiranye, amafaranga yose igihugu kizagena yo gutera inkunga ibikorwa n’imishinga y’urubyiruko azanyura mu bigo by’imari bikabafasha kubona byoroshye ibikoresho byo kwifashisha mu myuga no mu nguzanyo ku mishinga y’urubyiruko.

Aha yanamaze impungenge abakeka ko bigenewe abanyuze mu mashuri gusa.
Yagize ati “Gahunda zihari ntitwavuga ko ari iz’abize gusa, nk’ubumenyingiro ntibivuze ko ari abaminuje gusa. Icyo nashishikariza urubyiruko, hari ibigo bitandukanye mu gihugu aho dufatanya n’Ikigo cy’Ubumenyingiro (WDA) kugira ngo babahe ubwo bumenyingiro bw’amezi make atatu, atandatu mu myuga itandukanye.”
Imishinga ihombywa no kwigwa nabi

Kuwa 23 Ugushyingo 2017, ubwo yatangizaga ibiganiro nyungurana bitekerezo by’urubyirujo ruri mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi rubyongereye agaciro rwibumbiye mu ihuriro RYAF, yatangaje ko urubyiruko rugomba kujya rutekereza imishinga irimo uushya ariko ifite ibibazo ije gukemura.

Minisitiri Mbabazi Rosemary avuga ko imwe mu mpamvu iyi mishinga ihomba hari ubwo biterwa n’uburyo yizwe.

Yagize ati "Mukwiye kugira udushya mu mishinga mutekereza kandi ikaba hari ikibazo ije gukemura, cyaba icy’imirire mibi, kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibindi, ntiwatekereza utyo ngo utsindwe".

Niba n’ababyeyi batizigamira, urubyiruko ruzizigamira he?

Mu biganiro bitangiza icyumweru cyahariwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo (Global Entrepreneurship Week) byahuje urubyiruko rukiri mu mashuri na bamwe mu bagize ibikorwa bageraho kugira ngo babasangize uko babigezeho Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yavuze ko urubyiruko rudakwiye kwitwaza ko ntacyo bafite kuko ngo kwizigamira bidasaba amikoro ahambaye.

Ati “Twumva ko aho uyabitse atazagwira, ni make cyane ntabwo yagwira kandi nta mafaranga aba make, nta nyongera iba nke. Mugomba gukoresha amafaranga mwabanje kwizigamira, [mwizigamire mubone gukoresha amafaranga].”

Gusa agarukira urubyiruko kuko ngo mu mateka y’Abanyafurika batakunze kwizigamira bigatuma ababakomokaho badakurana uyu muco.

Ati “Hari ubwo tubwira urubyiruko kuko ari indorerwamo y’Umuryango mugari, niba n’ababyeyi batizigamira, urubyiruko ruzizigamira he? Bitangirira mu rugo.”
Min. Mbabazi avuga ko imbaraga Leta y’u Rwanda iri gushyira mu gukangurira urubyiruko kwizigamira zizagira uruhare mu guhindura imyumvire.

Yibiye ibanga abasore n’inkumi ko hari amabanki afite gahunda yo gufasha abakiriya bayo kwizigama ku buryo amafaranga yose aciye kuri konti zabo akuraho 10% akazigamwa kugira ngo azatume babona inguzanyo.

Icyo mufite ni cyo muzaha abo musanze

I Gatsibo, tariki ya 16 Ukuboza 2017, ubwo Itorero Urunana rw’Urungano INKOMEZAMIHIGO, ikiciro cya kabiri, ryasozwaga nyuma y’iminsi icumi ribera mu kigo cya CTC Gabiro mu karere ka Gatsibo yasabye urubyiruko kugumana indangagaciro rwize rukazazitoza abazarukomokaho.

Ati “Icyo mufite ni cyo muzaha abo musanze, tubizeyemo izo ndangagaciro kandi aho mujya hose muzazigaragaze. Izo ndangagaciro mubonera mu itorero ni na zo muzatoza abazabakomokaho ‘Abana banyu’ n’abandi bose bazabaho nyuma yanyu.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza