Top News

Ibihugu by’Afurika bishobora kuva muri ICC kuko nabyo ubwabyo bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo

July-14
11:42 AM 2016

Ibihugu by’Afurika bishobora kuva muri ICC kuko nabyo ubwabyo bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru,Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati: ”Hissène Habré yaciriwe urubanza muri Senegal kandi byagenze neza; aho ni ho ibihugu byinshi bya Afurika bihagaze."yakomeje agira ati: ” twe nk’u Rwanda ntabwo turi abanyamuryango barwo, ariko hari n’ibindi bihugu bishobora gutangira kuvamo” akomeza kandi agira ati: "Abajyanwamo ni Abanyafurika, ubwo se duhindure turwite urukiko mpuzamahanga mpanabyaha by’Abanyafurika?" ibi bikaba byavuzwe mu gihe Mu rukiko rwa ICC harimo ibihugu 34 by’Afurika.

Ibi byavuzwe mugihe Inama y’Afurika yunze Ubumwe(AU), iteraniye i Kigali, yashyizeho Komite y’Abaministiri yo gusuzuma umubano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) rufitanye n’ibihugu by’Afurika, iyo komite ikazatanga raporo ku bakuru b’ibihugu kugira ngo bayifateho umwanzuro.

Umwanzuro uhabwa amahirwe muri ibiri bazahitamo, waba uwo gutangira gusohoka muri ICC, kuko Ministiri Mushikiwabo yavuze ko byamaze kugaragara ko Abanyafurika ubwabo bashoboye kwicira imanza, nyuma y’uko Hissène Habré wahoze ayobora igihugu cya Tchad aciriwe urubanza mu gihugu cya Senegal.

kuva tariki 10-18 Nyakanga 2016; Inama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ikomeje kubera IKigali, Kuri iyi ncuro kandi Inama ya AU nta gihugu na kimwe mu biyitera inkunga cyatumiwe.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukurebera hamwe, buryo “Afurika yabasha kwigenga”.
Mu biyibuza kwigenga nk’uko abayitabiriye bakomeza kubikomozaho hakaba harimo kuba uyu mugabane utunzwe n’inkunga ziva mu bindi bihugu ku kigereranyo cya 90%.

.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza