Top News

Ibanga Uwamahoro w’imyaka 23 yakoresheje ngo yandikwe mu gitabo Guiness de Records ryamenyekanye nyuma yo gukina Cricket amasaha 26

February-18
05:26 AM 2017

Cathia Uwamahoro w’imyaka 23 yesheje umuhigo wo gukina umukino wa Cricket amasaha 26 aho yahise aba umukobwa wa mbere ukinnye uyu mukino amasaha menshi aterwa udupira (batting) ataruhutse maze ahita yandikwa mu gitabo cya Guiness de Record cyandikwamo ibihangange mu mikino itandukanye byakoresheje ibihe bitarakorwa n’undi wese.

Umutoza we Dusingizimana Eric nawe wanditse amateka yo kuba umunyarwanda mu bagabo yaba uwa mbere ukinnye cricket amasaha 51 akaba ariyo menshi kugeza ubu yatangaje ibanga Uwamahoro yakoresheje kugirango nawe abe umukobwa wa mbere ugiye kujya muri Guiness Record.

Eric yagize ati mbere yuko atangira nabanje kumwereka uburyo bworoshye yakoresha kuko ubundi bisaba kwihangana ,gutegura mu mutwe . Uwamahoro yakoze imyitozo ihagije ituma atananirwa mu maguru cyane .Ubundi icyumweru gishize yabashaga gukina amasaha 4 cyangwa atandatu ataruhutse kandi buri saha uba ugeneze iminota itanu yo kuruhuka urumva rero ko iyo ukinnye igihe utaruhuka uba wongera iminotra myinshi yo kuruhuka. Ubu ejo yatangiye sambiri ageza sasita aba abitse imonota 20 ndetse nyuma akomeza gukina ataruhuka kugirango yongere iminota yo kuruhuka aho aba ashobora kurya,kwicara no kuruhuka bihagije yitegura gukina andi masaha menshi.

Uwamahoro Cathia yafashwaga na Captain w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Heather Knight nawe wemeje ko nubwo ari uwambere ukina cricket mu bakobwa ariko atarabasha gushyiraho uyu muhigo weshejwe na Uwamahoro cathia wo gukina cricket amasaha angina kuriya.

Uwamahoro cathia yatangiye urugendo rwo guca aka agahigo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo (08h00’) aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera maze asoza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine n’iminota umunani za mu gitondo (10h8’).

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku rwego rw’Isi nta mukobwa urarenza amasaha 24 nk’uko imibare fatizo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (International Cricket Council) ibigaragaza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza