Top News

Huye: Umugore ukora ubumotari bimufasha gute kwita ku muryango we?

April-25
07:16 AM 2017

N’ubwo ariwe mutegarugori umwe rukumbi ukorera mu mujyi wa Huye akazi k’ubumotari nyuma y’uwahamenyekanye mu myaka yashize ku izina rya Mama Fatuma, gutwara Moto bimufasha kwibeshaho we n’umuryango we, kandi n’ubwo benshi bamubonye bamwibazaho we ngo bimwongerera imbaraga bikamufasha no kwiha intego zisumbuyeho.

Yitwa NYIRAMPETA Mutesi Tharcissia akaba akorera mu mujyi umwe n’abagabo barenga 700 wenyine ngo ntibimubuza gukorana umurava no gukunda akazi ke. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa the NewTimes, mu minsi ishize yagize ati: “ Hamwe n’intego yihaye buri mutegarugori yakora icyo umugabo wese yakora. Akazi kose uko kameze kaguha ubwigenge ukumva ufite ukwishyira ukizana. Nk’abategarugori ntitwakaretse hagira ikintu icyaricyo cyose kiduca intege.”

Yagize ati: “aka kazi kampa imibereho nkabasha kwita ku bana banjye 2.” N’ubwo abenshi gukora ubumotari bumva bibateye isoni we siko abibona, ahubwo abibona nk’amahirwe amufasha kuzana impinduka mu buzima bw’umuryango we.
Kuva mu bwana bwe yagiye ahura n’ingorane zitandukanye ariko akabasha kuzigobotoramo bitewe n’intego yihaga. Yavukiye mu karere ka Gisagara, akiri muto yabuze umubyeyi we kuko se yitabye Imana atararangiza amashuri abanza. Kuba yari umwe mu bana bakuru mu bandi 10 bavukanaga byatumye acikiriza amashuri ye bitewe n’imibereho itari myiza ndetse atangira gufasha nyina mu mirimo yo kubeshaho umuryango wabo aho yatangiye no kuzunguza imyenda ku mihanda akazi avuga ko n’ubwo kamufashaga kubaho ariko katamuhaga ibihagije nk’ubu.

Amaze kuba ingimbi yashatse umugabo ariko nyuma uyu mugabo aza kumutana n’abana babiri uyu mubyeyi akirera kugeza ubu. Yarakomeje arashakisha mu gucuruza imyenda nyuma y’imyaka 3 yari abashije kwizigamira 200,000frs aho yahise agana ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda, ndetse agatangira kwiga Moto, nyuma yaje kubona icyangombwa cya burundu cyo gutwara Moto. Umwaka wakurikiyeho yahuye n’umugiraneza amuha akazi aho yamuguriye Moto akamusaba ko azajya amuha 3000 ku munsi asigaye akaba aye.

Ibi byaramushimishije cyane kuko yakomeje agira ati: “ Ubuzima nabagamo nkicuruza imyenda ntaho buhuriye n’ubwo ndimo aho ntangiriye gutwara Moto, mbere no kuba nakunguka 500 ku munsi byabaga ari ingume ariko ubu nshobora no kubona ayakubye inshuro nyinshi.” Yakomeje agira inama abategarugori bagenzi be ko atari byiza kwita ku mirimo yo mu rugo gusa, ko ahubwo ikibahesha agaciro ari ugushaka icyo bakora kindi kibinjiriza amafranga bagateza imiryango yabo imbere. Yagize ati: “ benshi iyo bambonye birabatangaza, hakaba n’abasigara banseka ariko ibyo njyentacyo bimbwiye kuko binyongerera imbaraga nkarushaho gukora ngo njye mbere.”

Tharcissia kugeza ubu ahura n’imbogamizi yo kuba atabasha gukora amasaha menshi nk’ayo abagabo bashobora gukora bakinjiza menshi kuko afite abana bato bamukeneye aba yasize murugo, kandi nk’umugore si byiza gukora ijoro. Niyo mpamvu iyo abonye ay’umukoresha (Versement) n’andi make ashobora kubeshaho umuryango we ahita atangira gutekereza abana no gutaha.

Kugeza ubu afite inzozi zo kugura Moto ye kuko ubu yatangiye kwizigamira gusa ngo akaba afite ikibazo cy’ingwate azatanga muri Bank kuko mu mitungo umubyeyi we yasize ntacyo abona yatangaho ingwate kandi nawe akaba akiri kwiyubaka atahita ayibona ku giti cye.

Bamwe mu bamotari bakorana na Tharcissia babajijwe imikorere ye uwitwa Sekamana Alfonse (bahimba Kibamba) yavuze ko ubwo bamubonaga aje gutangira akazi nk’akabo babyishimiye cyane, bikanabatangaza uburyo umugore akora aka kazi kandi hari abagabo bavuga ko batagashobora bagahitamo kuguma mu bukene. Ati: “ nta muntu n’umwe wabona icyo yireguza kuko Tharcissia ni ikitegererezo muri uyu mujyi wacu wa Huye. Uwariwe wese yamwigiriho gukura amaboko mu mufuka agatangira kwihesha agaciro, ni umukozi ukunda akazi ke, akagakorana umwete kandi akora afite intego.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza