Top News

Hirya no hino ku isi abana bakomeje kubaho imibereho ibabaje

December-16
12:47 PM 2016

Umuryango w’abibumbye uhangayikishijwe cyane n’imibereho y’abana mibi ikomeje gufata indintera hirya no hino ku isi, Inkuru dukesha New York Times, ivuga ko ubwo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryitakubana(UNICEF) ryizihizaga imyaka 70 rimaze rikora, ryasohoye raporo igaragaza uburyo umubare munini w’abana ubayeho nabi mu buzima bw’amage hirya no hino ku isi, cyane cyane ngo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyo raporo ya UNICEF igaragazako hirya no hino ku isi,nibura umwana umwe mu bana bane aba mu duce turimo intambara, Ibiza ndetse n’ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza y’abana.
Raporo ikomeza ivuga ko abana barenga miliyoni 500 babayeho nabi, mu buhunzi, bwaba ubw’intambara, cyangwa se Ibiza bitandukanye, hatirengagijwe n’kibazo cy’inzara gikomeje kwibasira umubare uteri muto w’abana.

Abana bagera kuri miliyoni 393 babayeho muri ibyo bibazo bose ngo babarirwa muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.Naho ngo abandi ubasanga muri za Siriya, Irak, Haiti ndetse n’utundi duce tw’isi twibasiwe n’ibiza ndetse n’intambara.
Ikindi kandi ngo miliyoni 50 z’abana bavanywe mu miryango yabo n’ibibazo bitandukanye, birimo inzara, intambara n’ibiza.

Nubwo UNICEF itangaza ibi, mu nama y’abana iheruka kuba i Kigali, abayobozi bagaragaje ko abana b’u Rwanda bafite ijambo n’uburenganzira busesuye ndetse n’imibereho myiza bagenerwa na Leta kugirango bategure ejo hazaza habo heza.
Muri iyi nama abana bo mu nkambi nabo bari bahagarariwe bakaba barabashije kuvuga ibibangamira imibereho yabo myiza. Mu nkambi zose zibarizwa mu Rwanda Leta yagiye yibanda k’uburezi bw’abana, dore ko buri mwana ubarizwa mu nkambi abasha gukomeza amashuri ye nta kimubangamiye.

Hamwe na gahunda zose za Leta zigenerwa abana mu Rwanda harimo inkongoro y’umwana(amata atangwa ku mashuri.) Gahunda y’imbaraga z’iminsi 1000 ndetse n’izindi,byerekana ko ibyo UNICEF ivuga bitagaragara mu bana b’u Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza