Top News

Hashyizweho minisiteri y’urubyiruko yihariye iyobowe na minisitiri mushya

August-31
02:01 AM 2017

Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo ku Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byatangajwe na Perezida Kagame irimo abaminisitiri bagera 20 barimo abategarugori 11 aho Minisiteri y’urubyiruko yatandukanijwe na Minisiteri y’ikoranabuhanga nkuko byari bisanzwe.


Minisitiri w’urubyiruko Madamu Rosemary Mbabazi

Iyi minisiteri nshya y’urubyiruko yeguriwe Minisitiri Rosemary Mbabazi wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mbere yo kwimurirwa nanone kuri uwo mwanya muri minisiteri y’inganda.


Bigenimana Emmanuel umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko

Minisiteri y’urubyiruko kandi yabonye umunyamabanga uhoraho Bigenimana Emmanuel wahoze ayobora ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza