Top News

Gutera ibiti ,imbyino ,impanuro byaranze byaranze gutangiza gahunda y’urubyiruko intore mu biruhuko hamwe na Minisitiri Mbabazi

November-26
04:24 AM 2017

Ku rwego rw’Igihugu, gahunda y’intore mu biruhuko Intore Mu Biruhuko yatangijwe mu Karere ka Gisagara. Abayobozi n’Abakozi ba minisiteri y’urubyiruko n’inama y’igihugu y’urubyiruko bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Kigembe.

Nyuma y’umuganda wo gutera ibiti, Minisitiri Mbabazi yifatanyije n’abaturage biganjemo urubyiruko kwishimira umusaruro uvuye mu muganda bakoze.
Mu ijambo Minisitiri yagejeje k’urubyiruko rwitabiriye, yatanze impanuro ndetse ababwira uko gahunda y’intore mu biruhuko iteganijwe.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yagize ati Ibikorwa biteganyijwe muri gahunda y’Intore Mu Biruhuko ntibisaba ingengo y’imari. Ni kwiga kubyina, kuvuga imivugo, amarushanwa mu mikino, imirimo y’amaboko n’ibindi. Muri ibi biruhuko mukwiriye kuba maso, mugafasha ababyeyi imirimo ariko munatekereza uko mwakwiteza imbere. Urubyiruko ubwacu nitwe twisabiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyumweru cy’urubyiruko. Ariko kuko adukunda yaduhaye ukwezi kose.

Biteganijwe ko Gahunda y’Intore Mu Biruhuko izajya ihuza abana n’urubyiruko kuva ku myaka 7 kugeza kuri 30 ariko mu byiciro binyuranye. Bazajya bahura kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu kuva saa munani kugeza saa kumi.

Gahunda y’Intore Mu Biruhuko ifite insanganyamatsiko igira iti "Rubyiruko: Isuku hose, ejo heza". Muyigire iyanyu kandi ababyeyi babashyigikire.

Iyi gahunda igamije kubungabunga ubuzima bw’ abana n’urubyiruko rwiga n’urutiga barindwa ingeso mbi nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byakwangiza ubuzima bwabo; kubigisha umuco nyarwanda, kuvumbura no gukuza impano zabo no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza