Top News

Gushora imari mu bushobozi bw’urubyiruko rw’umugabane wacu ni ugushora ahazima:Perezida Kagame

December-26
04:54 AM 2017

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje muri uku kwezi kw’Ukuboza ubwo yari yitabiriye ibiganiro ku gushyira imbaraga mu kwihangira umurimo mu rubyiruko ku munsi wahariwe urubyiruko ba rwiyemezamirimo (YED). Akaba yarabitangaje mu kiganiro cyarimo n’abandi bayobozi bakomeye barimo umukuru w’igihugu cya Misiri Abdel Fattah Al Sisi n’abandi b’ambassador b’urubyiruko barimo na Jean Bosco Nzeyimana ndetse n’abandi baherwe b’abarabu bakomeye.

Umukuru w’igihugu cyacu yagize ati: “Gushora imari n’ingufu mu bushobozi bw’urubyiruko rw’umugabane wacu ni ugushora ahazima. Umugabane wacu urazwi cyane kubera ubukungu karemano wifitemo, ariko nanone agaciro k’abantu bawutuye karuta kure amabuye y’agaciro yose ari muri Afrika. Si ukubara umubare w’abantu bawutuye ahubwo ni ukureba ubushobozi bafite no kubashyiriraho uburyo babyaza umusaruro ubushobozi bwabo.

Mu Rwanda turi gushyiraho uburyo bwo korohereza urubyiruko rwa Afrika kwihangira imirimo, tugomba kwibuka muri politike n’imari zacu ko tugomba guha amahirwe urubyiruko rwa Afrika. Abakiri bato n’undi wese bireba, tugomba kubishyiramo ubushake.

Dukwiye kubikora tunikorera, tubikorera umuryango mugari wacu ndetse n’umugabane wacu. Mureke tugerageze gukora ibishoboka byose. Twe kunanirwa no kugerageza. Ikizere urubyiruko rufite kigomba guharanirwa, kandi kikagaburirwa ibikenewe.”

Iki kiganiro kikaba cyarabereye mu Misiri ahitwa Sharm el Sheikh, aho cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo abakuru b’ibihugu, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa b’abashoramari mpuzamahanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza