Top News

Gira icyo umenya kuri Mukabarisa perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda

October-04
08:58 AM 2017

Mukabarisa Donatille yavutse kuwa 30 Nyakanga 1960 avukira i Nyamata. Yabaye umudepite kuva 2003-2008, nyuma aba umusenateri 2011-2013. Yatorewe kuba Perezidante w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite kuva mu mwaka wa 2013, akaba yarize amategeko muri kaminuza yigenga ya Kigali, akaba kandi yaramaze imyaka irenga 16 ari umukozi w’ibigo bikomeye bidashamikiye kuri leta harimo OMS na UNDP.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Huffington post, mu mwaka wa 2000 nibwo uyu mubyeyi w’abana 3 yafashe umwanzuro wo kwinjira muri politike ubu akaba abarizwa mu ishyaka rya PL (Parti Liberale). Nk’umuyobozi w’umugore ufite umwanya wa mbere muri politiki y’u Rwanda ndetse n’umwanya wa 3 mu ikomeye mu gihugu mu mikorere ye ya buri munsi ngo arajwe ishinga no gusobanurira abanyarwanda imikorere y’inteko ndetse no kwereka abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko inshingano zabo. Abajijwe icyamuteye kwinjira muri politike yagize ati: “Gukurira mu gihugu uburenganzira bwa muntu butubahirizwaga nibyo byanteye kwihatira kurwanya akarengane.” Ibi ngo ntayindi nzira yihuse yabonye yabinyuzamo uretse gutanga umusanzu we muri politike n’imiyoborere by’igihugu.

Mu buzima bwe busanzwe nyuma yo kubahiriza inshingano igihugu cyamushinze hanze y’akazi amara igihe kinini yita ku muryango we kuko abizi neza ko ari umubyeyi ugomba kwita ku bana n’umugabo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza