Top News

Gabiro: Bamwe mu Indangamirwa bifuje kwinjira mu gisirikare nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame

July-14
17:07 PM 2017

Umukuru w’igihugu yibukije urubyiruko ko umutekano ariwo musingi w’iterambere urwanda rufite kugeza ubu anarusaba gutanga umusanzu warwo mu ku kirindira umutekano.

Ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagejeje ku ntore 523 ziganjemo urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga mu mahanga ku wa kane tariki ya 13 Nyakanga i Gabiro ubwo rwasozaga itorero indangamirwa ku nshuro yaryo ya 10.

Abenshi muri uru rubyiruko bakaba bahise biyandikisha bifuza kwinjira mu gisirikare abandi bakiyandikisha kujya mu nkeragutabara aho bazajya bitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa bagahita batabara aho baba baherereye hose. Uru rubyiruko rukaba rwafashe uyu mwanzuro ako kanya bakimara kumva ikiganiro kiza bagejejweho na Perezida wa Repubulika y’U Rwanda .

Perezida Kagame akomeza avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari ukwiyubaka kugira ngo Abanyarwanda bagere ku iterambere kandi iryo terambere ritagerwaho hatari umutekano uhamye.
Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu iterambere ry’igihugu n’umutekano. Yagize ati “Igihugu cyacu gishaka kwiyubaka, turubaka igihugu cyacu, ntawe dusagarira, ntawe tuzanaho amatiku, ntawe dutera ibibazo.”

Yakomeje abwira Indangamirwa gukomeza gukora cyane baharanira ko u Rwanda n’abarutuye barushaho gutera imbere kuko bafite ubushake n’uburyo.
Agira ati “Buri munyarwanda ushoboye agomba kugira umusanzu atanga ujyanye n’ubumwe n’umutekano. Twese tugashyira hamwe.”

Mu kiganiro yagejeje kuri izi ntore zashoje iryo torero, yavuze ko amasomo u Rwanda rwanyuzemo ruyubakiraho bigatuma rugira ubushobozi mu bintu bitandukanye. Umukuru w’igihugu kandi yibukije urubyiruko ko inkiko z’urwanda zirinzwe neza ko ntawarumeneramo uko yishakiye, ati uwahirahira yahura n’ibyago.

Agira ati “Ubushobozi dufite ubu, ni inzira murimo yo kubumenya kandi yo kubwongera ariko turabufite rwose. Ubushobozi burahari nta mwanzi wadukandiraho. Ntabwo bishoboka. Uwatuzanaho ibibazo yatugiriraho ibyago rwose.”
Umukuru w’igihugu yabwiye urubyiruko ko nta mwanya wo kurwana intambara y’amagambo abanyarwanda bafite.

Yagize ati: “Biriya mujya mwumva, intambara yo kuvuga yo ntabwo tuzi kuyirwana. Na bariya bandi bazi kuvuga niba hari aho bibageza, ubwo tuzaba tureba.”


Akarasisi k’Indangamirwa

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza