Top News

Fatoumata Tambajang uherutse kugirwa visi perezida wa Gambia ni muntu ki?

September-19
16:59 PM 2017

Umutegarugori Fatoumata Tambajang ni umwe mu bashinze umutwe w’ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’uwahoze ari perezida wa Gambia Yahya Jammeh, waje gutsindwa mu matora na Adam Barrow nyuma y’imyaka 22 ari ku butegetsi.

Tambajang yavutse kuwa 22 Ukwakira 1949 mu mujyi witiriwe ubucuruzi wa Brikama ho muri Gambia, yize amashuri ye mu bihugu 3 harimo icyo avukamo Gambia, Senegal na France ndetse ni umwe mu bagore bo muri Afurika bakomeye mu buyobozi bwa Politike akaba ari umubyeyi w’abana 8.

Mu buzima bwe aharanira bikomeye iterambere n’uburinganire bw’abagore dore ko yamaze imyaka isaga 20 akorana na PNUD n’indi miryango idashamikiye kuri leta igamije guteza imbere umugore. Ni umwe mu bagore bafatwa nk’ikitegererezo mu mpinduka za politike na demokarasi mu gihugu cye akaba by’umwihariko ashyira imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri rusange.

Mu mwaka wa 2016 yatorewe kuba umuhuza w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri icyo gihe ahabwa inshingano z’iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’ibitsina byombi, nyuma gato bitewe n’intambwe yafashije aya mashyaka gutera biciye mu nshingano yari yahawe yongewe inshingano zo kuba umuyobozi w’iterambere ry’ihuriro ry’ayo mashyaka.

Madamu Fatoumata yigeze kuba umujyanama w’uwahoze ari perezida wa Gambia Daouda Kairaba Jawara ku bijyanye n’uburenganzira bw’abagore n’abana ndetse yayoboye inama nkuru y’ihuriro ry’abagore mu by’ubukungu mu gihe cy’imyaka 6 muri iki gihugu.Uyu visi perezida mushya wa Gambia yigeze kuba umunyamabanga mukuru wa SoS-Santé, akaba ndetse ku ngoma ya Daouda Kairaba Jawara uyu mugore yarafatwaga nk’umunyacyubahiro ukomeye muri iki gihugu cya Gambia.

Ku myaka ye 68 ubu akaba ariwe wungirije umukuru w’iki gihugu mu gufata ibyemezo aho benshi bemeza ko ngo yaba yarahawe uyu mwanya bitewe n’uburyo yakoresheje ubwo yahamagariraga amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi kwisuganya no guhuriza hamwe imbaraga ibintu byabafashije gutsinda amatora.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza