Top News

RALC mu rugamba rutoroshye rwo kurwanya ingeso mbi yugarije urubyiruko mu kurambagiza “ Fata Pase”

June-07
11:13 AM 2017

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yakoze ubushakashatsi ibaza abagera ku bihumbi bitandatu (6000) bo mu Mirenge 55 higanjemo urubyiruko rutarashaka, urwashatse n’abasheshakanguhe hirya no hino mu gihugu haba mu cyaro no mu mijyi itandukanye

RALC yagaragaje Ibibazo byugarije abarambagizanya bashaka kurushinga muri iki gihe bikagira ingaruka mu mibanire y’abakundana. Abaganirijwe bahurije ku mvugo ”Fata Pase” ikomeje kwangiza imibanire yo kirambabizanya.

Muri iki gihe umusore ni we wirambagiriza maze afashijwe n’inshuti ze akagenzura imyifatire y’umwari cyangwa umusore n’umuryango akomokamo. Ubu iryo genzura rikorwa mu gusurana ukareba uko bakureba n’uko bakwakira ndetse n’imyifatire yabo n’isuku n’ibindi bituma urugo rurebeka neza; hari n’abita ku mitungo, amashuri, idini cyangwa se akarere batuyemo.

Imyumvire itariyo y’umwanya n’akamaro k’umuranga muri iki gihe cyane cyane mu migi hadutse imvugo n’imigenzereze idahwitse yo bita “gutanga pase” aho usanga umusore akundana n’umukobwa yamara kumuhararukwa akamurangira undi, bakagenda bamuhererekanya nk’uko bigenda mu mukino w’umupira w’amaguru “football”.

Muri iyi minsi urubyiruko rukunze gukoresha imvugo yitwa “ Gutanga Pase cyangwa kuyihabwa” bisobanura kurangirwa inshuti y’umukobwa cyangwa umuhungu mushobora kuzaba inshuti zisanzwe cyangwa mukubaka urugo! Nyamara usanga iyo mvugo itavugwaho rumwe n’abantu cyane abakuze babifata nk’ingeso mbi. Ese ibi byaba bifite izihe ngaruka ku rubyiruko ? Ese byaba aribyo birimo gutera umwuka mubi mu ngo zabashakanye rimwe bikaziviramo gusenyuka igihe izi ngo zadukanye kujya mu bapfubuzi?


Dr Nzabonimpa Jacques/Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques yatangarije ikinyamakuru cy’urubyirko Yeejo.rw atangaza ko uyu muco atari mwiza ku rubyiruko ndetse utera urubyiruko kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi ari nako uheza umuryango, ntujyire uruhare mu mishakire y’abana babo.

Dr Nzabonimpa Jacques yagize ati “ akenshi biterwa n’uko umuryango ushyirwa kuruhande, urubyiruko rusigaye rwishakishiriza, uko gushakisha habamo kudashishoza, ngo urubyiruko rumenye impamvu rurangiranye inshuti. Ingaruka rero ni uko akenshi usanga uguhaye Pase y’umukobwa cyangwa umuhungu nawe asigara afitanye umubano udasanzwe n’uwo aguhaye, ibyo rero bigasenya ingo ndetse bigateza ibibazo mu miryango.”

Uyu muyobozi kandi atangaza ko ibyo urubyiruko rwita gutanga Pase ari ingeso mbi idakwiye kuranga urubyiruko kuko irushora mu ngezo y’ubusambanyi. Yongeyeho ati ati “Ibi ni ingeso mbi ntago twabishishikariza urubyiruko, ntago ari indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko rw’abanyarwanda. Ibi bituma urubyiruko rwishora mu busambanyi ndetse n’izindi ngezo mbi zitandukanye. icyo twababwira ni ukwihangana bakirinda ibya huti huti, bagashishoza ndetse bakanagisha n’inama aho guhubuka ngo bahawe Pase.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza