Top News

Diane Rwigara w’imyaka 35 ateganya guhindura iki atorewe kuba Perezida wa mbere w’umugore mu Rwanda (Amafoto+Video)

May-04
09:19 AM 2017

Ku myaka 35,Diane Rwigara yatangarije itangazamakuru kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi ko aziyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba taliki ya 4 Kanama 2017 ndetse yahise avuga ibyo ateganya gukora ubutegetsi buriho butabashije gukosora

Bimwe mu byatumye afata umwanzuro wo kuziyamama harimo n’urupfu rw’umubyeyi we Rwigara Assinapol wari umunyemali ukomeye muri Kigali. Diane ati urupfu rw’umubyeyi wanjye ruri mu byatumwe ncaka kwiyamamaza ariko hari n’ibindi.

Uyu mukobwa Diane Rwigara yasobanuye ibyo azibandaho natorwa nk’umukuru w’igihugu ndetse ko anabifitiye ubushobozi . Diane avuga ko habuze ushobobora kuza ngo ahatane agira ati niba abuze ntabwo nzakomeza gutegereza ubuzima bwanjye bwose. Niba abuze nanjye reka ibyo ncaka mbyikorere. Nanjye mfite ubushishozi ,ubushake n’ubushobozi bwo kubaka no kuyobora igihugu cyacu.

hari ibyo yemera byagezweho bigaragarira amaso ariko hari nibyo abona agomba gukosora no guhindura agira ati FPR yananiwe no guhashya ubukene aho abantu bicwa n’inzara mu turere twinshi tw’u Rwanda , umutekano muke n’akarengane haba ku baturage basanzwe,abakorera leta n’abikorera ku giti cyabo. Ibyo FPR yananiwe gukosora mu myaka 23 ishize ntabwo bashobora kubikora mu myaka iri imbere. Nka perezida rero ibyo nibyo ngomba gukosora. Nabaye no mu bihugu byo hanze ,ibyo bikazamfasha gukemura ibibazo u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu bimwe bidukikije aho mbona ko Dipolomasi,dialogue(Ibiganiro) ikenewe.

Bimwe mubyo ashingiraho ni uko abona ko abaturage bategekwa ibyo bakora ariko ateganya kubikora mu buryo bwe.Yagize ati Ntabwo ari jye uzabategeka ibyo ntekereza ko ari byiza kuri bo ahubwo ninjye uzabasanga nkababwira umushinga wanjye.

Nubwo Diane Rwigara yiyemerera ko nta burambe muri politike afite ,kubwe politike abantu bayigira ikintu gihambaye.Yagize ati politiKe ni uko abantu bayigira ikintu gihambaye,ubundi pilitike ni ukumva imibereho y’abaturage.Nk’umuturage w’umunyarwandakazi rero wabonye ibibera muri iki gihugu,hari ibyambayeho ku giti cyanjye.

Diane Rwigara ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’imari n’ibaruramari yemeje ko asanzwe akora ubucuruzi (Femme d’Affaire) cyane cyane mu mishinga y’umuryango we ariko yabaye abihagaritse ngo atangire kwitegura ibyo kwiyamamaza.

Diane Rwigara yiyongereye ku bandi bakandida bigenga biteguye kwiyamamaza barimo Padiri Nahimana Thomas, Mpayimana Philip n’abandi . Dr Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party yemejwe n’ishyaka rye kuziyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Paul Kagame ntaremezwa ko azahagararira ishyaka rya FPR mu matora ya perezida wa Repubulika. Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu basabye perezida Kagame kongera kuyobora u Rwanda maze nawe mu mpera z’umwaka wa 2015 Perezida Kagame yemeye kongera kuyobora abanyarwanda .

Biteganijwe aba bakandida bose bashobora kuziyamamaza no guhatana igihe ubusabe bwabo buzaba bwemejwe na Komisiyo y’ igihugu y’Amatora mu kwezi kwa Kamena 2017.


Amafoto yaranze ikiganiro

Inshamake z’ikiganiro n’itangazamakuru

Share

Ibitekerezo (1)

  1. 13 Gicurasi, 14:59

    Yewe ndi mukuru Diane Araya igihe abamuzi bamuhane

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza