Top News

Clara Akamanzi: Umuyobozi wa RDB aragira inama abagore

September-02
05:47 AM 2017

Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB aragira inama abagore bo mu Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru Diva abajijwe inama yagira abanyarwandakazi bamufata nk’ikitegererezo mu magambo ye yagize ati: “U Rwanda rurimo amahirwe menshi buri wese yabona icyo akora! Hitamo ibyawe ubikore ubikunze n’umutima wose bizagenda! Ba umunyamatsiko kandi wige buri munsi! Hari byinshi tutazi, buri wese afite ibyo ashoboye atari yivumburamo! Niba wibonyemo ikintu gishya gikorane ubwitange bwose, kandi ukunde ibyo ukora! Niba utsinzwe iga neza ibitagenda ubikosore! Ba umunyakuri ku bandi no kuri wowe ubwawe! Iyo wishyizemo ibi byose ubuzima ntibwakwima amahirwe yo kubona icyo wifuza.”

Clara Akamanzi yabaye kandi yize anakora mu bihugu bigera kuri 7 byo ku migabane 3 y’isi. Kuva muri 2004 yakoze nk’impuguke mu by’ubucuruzi muri Geneva, nyuma akora i Londre, yayoboye icyahoze ari RIEPA, nyuma akora mu biro by’umukuru w’igihugu. Kugeza ubu akaba ariwe muyobozi mukuru wa RDB aho afite umwanya mu nama y’abaminisitiri iterana buri kwezi nawe akaba ayitabira.

Clara Akamanzi akaba mu mwaka wa 2012 yarahawe umwanya wa Young global leader muri World Economic Forum, nyuma yaho yandikwa muri Forbes nk’umwe mu banyafrikakazi 20 ba mbere bayoboye mu guteza imbere ubukungu.

Clara Akamanzi yavukiye i Bugande, anahiga amashuri yose kugera kuri Kaminuza aho yayirangirije muri Makerere, nyuma yakomeje muri Africa y’epfo, aza no kwiga muri Harvard University akaba yarize ibijyanye n’amategeko y’ubucuruzi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza