Top News

Canada: Umunyarwanda Gashirabake yahawe igihembo na Leta ya Canada

May-18
01:41 AM 2017

Umunyarwanda ubarizwa muri Canada Moses Gashirabake yahawe igihembo Citoyen politiquement engage gihabwa uwabaye intangarugero mu bikorwa bifitiye abantu akamaro. Iki gihembo yagihawe n’umuryango Réseau des entrepreneurs et professionels africains (REPAF) . Ibi birori byabereye mu mujyi wa Quebec muri canada kuri yu wa 13 Gicurasi 2017..

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw , Moses Gashirabake yatangaje impamvu yahawe kiriya gihembo. Yagize ati natoranijwe kubera ibikorwa nakoze nk’urubyiruko nari mpagarariye mu itsinda ryatoresheje Minisitiri w’intebe Trudeau mu matora ya 2015. Nabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuli b’abirabura biga amategeko muri Canada yose ndetse no kuba narahagarariye igihugu cya Canada mu nama y’ibihugu bikize G20 Summit muri Australia.
\
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru bo mu mugi wa Montreal. Iki gihembo yagihawe na Madamu Mary Deros ukuriye umugi wa Montreal.
Gashirabake yakomeje atangaza ko iki gihembo ari ishema ndetse no kumutera imbaraga zo gukora cyane. Gashirabake yagize ati Iki gihembo ni ishema no guterwa umwete wo gukora cyane hamwe n’abenegihugu ba Canada, abanyarwanda baba muri Canada ndetse n’abandi kugirango bashyire umwete no gukora ibikorwa byiza mu kuzamura n’imibereho myiza,ubukungu na Politike.

Uyu musore w’ikigero cy’imyaka …… yemeje ko akunda Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe wa Canada dore ko abafata nk’ikitegererezo no kuba abigiraho byinshi.

Moses Gashirabake ati nkunda perezida Kagame ukunda kuvuga ati kuba umunyarwanda mwiza aho ariho hose ni ibigaragaza kwiha agaciro . Iyo uzi agaciro kawe uragakoresha ukorera abandi ugakorera igihugu cyakwakiriye ndetse n’igihugu ukomokamo. Ikindi cyanteye umuhati ni amagambo ya minisitiri w’intebe wa Canada Trudeau umunyacanada ni umunyacanada tudashingiye aho ukomoka. Kugira abantu baturuka ahantu hatandukanye ni agaciro ku gihugu cya Canada kandi ni ikintu kiriho no mu Rwanda.Imirimo yo gukorera rubanda ni bwo buryo bwiza bwo kubaka igihugu cy’u Rwanda cyangwa mu mahanga.Gutegura ibikorwa byahindura ubuzima bwa benshi nibyo biba bindaje inshinga haba hano muri Canada no mu Rwanda.

Kugeza ubu Moses Gashirabake ni umwe mu bayobozi batangije ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyarwanda baba muri Canada International Rwanda Youth for Development (IRYD)



Moses Gashirabake yashyikirijwe igihembo na n’umuyobozi w’umugi wa Montreal Mary Deros


Moses ari kumwe Dr. Winston Chan/ Canada G20 Business Sherpa


Miss Kundwa Doriane yagaragaye muri uyu muhango


Abanyarwanda baba muri Canada bitabiriye uyu muhango

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza