Top News

Byinshi wamenya kuri Mukagahima wegukanye igihembo cya Youth Connect Award Championship 2017 ku rwego rw’igihugu

December-29
05:28 AM 2017

Marie Ange Mukagahima ni rwiyemezamirimo w’umukobwa ukiri muto utuye mu karere ka Muhanga, akaba ariwe watangije akanayobora uruganda Itetero Gahima rukora amakeke n’imigati bikorwa mu bihaza (bizwi nk’amadegede) imbuto z’ibihaza nazo akazikoramo ifu nziza cyane yifashishashwa nk’ifu y’ubunyobwa. Afite impamyabumenyi mu by’ubukungu mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza y’urwanda.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Mukagahima yatangiye gukora ubushakashatsi ku gihingwa cy’igihaza aza kuvumbura ko gifitiye akamaro umubiri w’umuntu.

Uru ruganda rwe rukaba rukora keke n’imigati bikenerwa n’abana bataruzuza imyaka 5 kuko abikora mu madegede (Ibihaza) kandi bikaba nta burozi bwa koresiterole (choresterole) bigira kandi bikungahaye kuri vitamini zikenerwa n’abana.


Aya makeke ye kandi akaba afasha abantu bakuru bafite ibibazo by’umutima na diabete na cancer bafite ibyo babujijwe n’abaganga. Muruganda rwe akoresha urubyiruko bagenzi be n’abagore, akanabatoza gukora izi keke. Yifuza kuzaba umuntu ukomeye ukora keke mu karere urwanda ruherereyemo, akaba ashimishwa no kwigira kubandi ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bamutanze mu kwihangira umurimo uburyo yakuza umushinga we ukagera ku rundi rwego rwisumbuye.

Agitangira gushyira igitekerezo cye mu bikorwa akaba yaratewe umwete cyane n’igihembo yahawe na DOT Rwanda ko umushinga we ari mwiza nyuma yo kuhahererwa amahugurwa.

Mukagahima avuga ko atangira kugira igitekerezo yabonaga abantu badaha agaciro gakwiye ikiribwa cy’igihaza, aho ngo hari abakeka ko ari icy’abanyacyaro. Kuri we avuga ko igihaza gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, aho gishobora kurinda indwara zitandukanye kandi n’abarwayi ba diyabete n’umutima badafata amafunguro arimo isukari bakifashisha. Aha yanavuze ko ubundi imigati isanzwe iba igizwe n’ifarini ndetse n’isukari bigatuma hari abatayemererwa kuyirya bitewe n’ubuzima bwabo.

Akomeza agira ati: “Natangiye kugerageza kuwushyira mu bikorwa mbona birashoboka, mbona ni ibintu bikenewe cyane ku isoko, mbona abantu barabikunze kuko niba nkora igerageze ntabwo ari ugukora ngo ndebe ko formule ikunda gusa, ahubwo mpa n’abantu bakaryaho bakumva.[….] Ni cyo kwiga biberaho, ntabwo twiga ngo tuvumbure ibintu abandi bavumbuye cyangwa ngo dukore ibintu abandi bakoze, ahubwo twiga kugira ngo dutekereze ibintu bishyashya muri sosiyete yacu dukeneye abandi badafite.”

Akomoza aho yakuye igitekerezo yagize ati: “Njya kubitekereza bwa mbere nari nabababajwe n’urupfu rw’umwana w’inshuti yanjye, wapfuye wigaga i Huye, azize ikibazo cy’umutima, sinzi niba mwaramumenye ariko ni umwana wapfuye bitunguranye ari mu kibuga cya Basketball akina aragwa, tuza kumenya ko yazize ikibazo cy’umutima. Hari n’undi mwana w’inshuti yanjye twagendanaga twiganaga mu mashuri mato, nyuma nza kumenya ko yarwaye diyabete na byo birambabaza cyane. Noneho nza kugira igitekerezo mvuga nti ‘nka sosiyete nyarwanda ko tubaho mu buzima bushimishije ariko se ni nk’iki twakora kugira ngo dufashanye hagati yacu nka bagenzi bacu, twe kugira ibibazo nk’ibi?’ Twikemurire ibibazo, wenda ntabwo nzaba Imana ngo mbuze abantu gupfa ariko hari ibyo twakora bigatangira bimwe byari kutugiraho ingaruka z’ubuzima bwacu.”

Akaba yemeza ko igihaza kigira intungamubiri zifasha kurinda umutima indwara zitandukanye kuko nta sukari nyinshi kigira.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza