Top News

Byinshi wamenya kuri Minisitiri w’umuryango Nyirasafari Esperance

November-01
05:25 AM 2017

Nyirasafari Esperance ni Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango akaba yubatse ni umubyeyi w’abana 3, abahungu 2 n’umukobwa 1. Yabuze ababyeyi be bombi akiri muto muri genocide yakorewe abatutsi 1994. Yize iby’amategeko mu buzima bwe akaba yaragiye ahabwa inshingano zikomeye kuko kuva mu mwaka wa 2009 yabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera nyuma yaho yaje kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko, mu mwaka wa 2016 nibwo yaje kuva mu nteko ahabwa inshingano zo kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

Nk’uko tubicyesha the newtimes Iyo abyutse mu gitondo ikintu cya mbere akora, ni siporo yoroheje, naho mu buzima bwe ibintu bimutera ibyishimo ni igihe aba arangije inshingano ze ku gihe yihaye, kimwe mu bintu atinya cyane ngo ni urupfu, kuba yakwitaba Imana kandi abana be bakiri bato, naho ibintu byamubayeho bikamubabaza cyane mu bwana atazibagirwa ni ukumva inkuru mbi y’urupfu rw’ababyeyi be kuwa 22 Mata 1994. Ibintu yibukira ku babyeyi be ni urukundo bagiraga, ibintu yagezeho yishimira cyane ni ukurera barumuna be no kubafasha mu mashuri yabo, ikintu gishobora kumubuza gusinzira, ni ukwibuka akazi katarangiye kandi yakabaye yagashoje, iyo afite akanya hanze y’akazi ajya kuri stade muri siporo, ikintu yanga cyane ni akarengane, gahunda afite mu zabukuru ni ukuzatangiza ishuri ry’abana bato. Isomo rikomeye ubuzima bwamwigishije ni urukundo no gufashanya, aho afite intero igira iti: “Dushyize hamwe twabigeraho.”

Zimwe mu mpanuro zikomeye yatanze aho abereye minisitiri yagize ati: “Abashakanye bakwiye kubahana bombi kuva ku munsi wa mbere w’ubukwe bwabo kugirango birinde ingorane zose zishobora gutuma umuryango wabo uzamo agatotsi cg udatera imbere.” Aya magambo akaba yarayavugiye mu murenge wa Rukara, akarere ka Kayonza umunsi wo gusoza ukwezi kwahariwe gutera umwete umugore muri uyu mwaka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza