Top News

Byinshi wamenya kuri Jay C wabanye na Bulldog ndetse na Fireman mu itsinda rya karitsiye

October-03
16:07 PM 2017

Muhire Jean Claude uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Jay Cni umusore w’imyaka 27 y’amavuko atuye mu karere ka kicukiro umurenge wa Nyarugunga aho abana n’umuryango we ugizwe ni abana be 2 ndetse n’umugore we.

Mu kiganiro yagiranye na Yeejo.rw igitangazamakuru cy’urubyiruko yavuze byinshi k’urugendo rwe rwa muzika kuva mu mwaka wa 2011 kugeza ubu aho yagize "ati" twatangiye turi itsinda ryo muri karitsiye njyewe na Bulldog ndetse na Fire man, ariko mu mwaka wa 2008 nibwo bagiye mu itsinda rya Taff Gung. ibyo byatumye mbona ko nubwo ndi njyenyine nakora ikintu kigaragara mu muziki. Mu mwaka wa 2011 nibwo nashyize hanze indirimbo yanjye bwite ntibyari byoroshye kuko mu buzima umuntu ahura na benshi batandukanye ari abamubwira gukomeza, ari abamuca intege. Abo nanjye nahuye nabo ariko ntabwo nigeze mpa umwanya abo banshaga intege, kugirango batazambona nacitse intege bakabona aho binjirira bashaka gusenya ibyo nubatse.

Jay C yakomeje agira "ati" ntangira umuziki narimfite inzozi nyinshi nshaka kugeraho, zimwe nazigezeho ariko hari n’izindi ntarageraho ndacyari mu nzozi sindakanguka. Mu gihe navuga ko atari gito maze nkora umuziki, nishimira cyane abantu batandukanye nagiye mpura nabo kubera umuziki ndetse no mu buryo bufatika bw’amafaranga nabwo araboneka, kuko nabonyeko umuziki watunga nyirawo mugihe yawukoze afite intego ndetse n’icyrerekezo. Hari abantu bumvako hip hop ari injyana y’ibirara ariko njye mvuga ko ari nk’ababandi bavugaga ko abanyafurika ari injiji; so ababitekereza rero baribeshya cyane, kuko umuntu ashobora kuba ikirara yaririmbye R&B cyangwa ari umwarimu kuko tujya twumva abateye abanyeshuri inda, tuzi aba pasiteri ndetse n’abagaga babikora ubwo rero hip hop si injyana y’ibirara mureke kuyitesha agaciro.
Yakomoje ku imbogamizi abahanzi bahura nazo
Jay C ati Imbogamizi dukunda guhura nazo mu muziki nkatwe abahanzi, akenshi zituruka kuba producer kuko umugezaho umushinga ufite, akakubwira ibisabwa, mukumvikana igihe azaguhera indirimbo, ariko ugasanga ntiyubahirije amasezerano mwagiranye ibyo rero bikaba kimwe mu bidindiza umuziki nyarwanda nubwo ariko tutakwirengagiza ko ni abahanzi atari shyashya, yewe n’abafana nuko kuko ntakuntu wategura igitaramo ngo uvuge ko kwinjira ari saa kumi, ubone abantu baje saa mbiri; ubwo rero kumpande zombi dukwiye kwisubiraho tukubaka muzika ifite imbaraga.

Mu minsi ishize uyu muhanzi Jay Cyashyize hanze indirimbo yise i’am back yakoranye na Bruce Melody, abantu benshi bibajije aho uyu muhanzi yaba yari yaraburiye maze abasubiza agira ati" Jay C ndahari kandi ntaho nzajya, uretseko nabanje kumenyereza umuryango kuko ntabwo waba ukimara gushaka umugore, aribwo ukimara kubyara ngo uhite uterera iyo ahubwo bisaba umwanya munini wo kuganiriza umuryango, kugira ngo hatazabaho ingaruka mbi kuko burya umuziki usaba imbaraga nyinshi ndetse ni akazi gasazwe ka buri munsi. ibyo nibyo nigagaho uburyo bya korwa kugira ngo hatazagira kimwe muribyo cyangirika.

Yongeyeho ati Inama nagira abahanzi muri rusange ni uko bagomba kumenya ko aritwe dufite urufunguzo rwo kumenyeka ku muziki w’u Rwanda kandi mbasaba ko twahidura uburyo abahanzi tumenyekanisha ibihangano byacu. Abahanzi bakizamuka nabo nababwira ko bagomba kubanza kumenya ibyo bagiyemo, bakure ubwana muri muzika. Ikindi kandi birinde ababaca intege kuko bo batazabura guhura nabo. Abafana banjye icyo nababwira nuko mbakunda kandi mbatekerezaho kuko nibo nkorera ,icyo nabasaba nuko bakomeza kumba hafi nkuko babikora ndetse bakarushaho kuko nanjye sinzababera ikigwari.

Jay C ni umukozi wa Leta mu kigo cy’igihugu gishizwe umutungo kamere yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka isengesho ry’igisambo, sentiment ft bruce melody, kizigenza, i’am back ft Bruce Melody ndetse n’izindi zitandukanye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza