Top News

Byinshi wamenya ku mwamikazi w’ubwongereza Queen Elizabeth II

November-16
15:23 PM 2017

Queen Elisabeth wa II yavutse mu kuwa 21 Mata 1926. Ubu afite imyaka 91, niwe umaze igihe kinini ku bwami bw’abongereza mu mateka y’ubwami bwayo. Queen Elizabeth n’umugabo we igikomangoma Philip ni ababyara mu miryango n’ibisekuru by’ibwami.

Mu buzima bwe Queen Elizabeth akunda kureba imikino yo guturana hasi izwi nka Kaci. Akunda kandi gusoma ibitabo no kureba filime zirimo inkuru ziteye ubwoba bizwi nka Mysteries books. Yavukiye i London mu Bwongereza. Muri gashyantare uyu mwaka wa 2017 yizihije isabukuru y’ imyaka 65 amaze ari umwamikazi w’ubwongereza.

Yavutse yitwa igikomangomakazi Elizabeth Alexandra Mary, avuka se yari igikomangoma Albert Duke of York (waje kwitwa King George VI amaze kuba umwami) nyina yitwaga Elizabeth Bowes-Lyon.

Ku myaka 21 mwaka wa 1947 yashakanye na Philip Mountbatten, Duke of Edinburgh, nyuma y’urupfu rwa se umubyara King George yagizwe umwamikazi akaba icyo gihe yari ari muri Kenya n’umugabo we ku itariki ya 6 Gashyantare mu mwaka wa 1952, yambitswe ikamba ry’ubwamikazi muri Kamena 1953 akaba afite abana 4, abahungu 3 n’umukobwa umwe ariko umwana we mukuru w’umuhungu, igikomangoma Charles, ariwe biteganyijwe ko azamusimbura ku bwami, n’abuzukuru 2 bakomoka kuri Charles aribo William na Harry.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ubuzima bwe ntibwari bworohewe kuburyo atabashije no kwizihiza ibirori bya Noheri n’ubunani dore ko imitungo ye myinshi n’igihe kinini amara aba ari mu birori bitandukanye bijyanye n’umuco w’ubwongereza. Elizabeth n’umugabo Philip ufite inkomoko kuri se wari igikomangoma cy’ubugiriki na nyina wakomokaga mu muryango w’ubwami bw’aba Danish bahuye umwamikazi afite imyaka 13 gusa ahita amukunda kuva icyo gihe, Umwami George yabanje gushidikanya kurukundo rwabo kuko Philip nta bukungu yari yibitseho ndetse ataragaragaraga neza muri rubanda.

Mu buzima bwe busanzwe nyuma ya filime za Wrestling na mysteries akunda imbwa, injangwe n’indogobe, akunda kugaburira inyoni zibana n’abantu, akaba akunda nanone kwitabira amasiganwa ya moto aba buri mwaka.by’umwihariko nanone akunda gusoma afindura amagambo agoranye kuyaremamo interuro bandika mu tuzu azwi nka crossword puzzle

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza