Top News

Byinshi wamenya k’ubuzima bwite bwa Mary Gahonzire abanyarwakazi b’abapolisi bafataho ikitegererezo

November-07
04:00 AM 2017

Mary Gahonzire yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 1962 ariko akurira mu buhungiro muri Uganda. Nubwo yahunze akiri umwana muto cyane, yarangije kaminuza mu mwaka 1987, ahita yinjira muri police y’Ubugande. Yabaye umupolisi ukomeye mu Rwanda n’umuyobozi wungirije w’imfungwa n’amagereza.

Mu bintu byo mu bwana yibuka atapfa kwibagirwa ni ubwo yigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye umuyobozi w’ishuri akaza mu ishuri ari gusohora abana batarishyura akinjira asakuza cyane ati: “Undi muntu muremure w’impunzi y’igikara arihe?” ubwo ngo yashakaga kumwibutsa ko abaterankungabe batinze kwishyura amafaranga y’ishuri. Igihe yumva urupfu rwamusatiriye cyane mu buzima bwe ni 1962 ubwo yari akana gato k’agakobwa bari gutwika inzu y’iwabo.

Akiri mu nshingano za gipolisi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo yabyukaga mu gitondo yagenzuraga uko umutekano mu gihugu wifashe.

Mu buzima bwe akunda kumva indirimbo ziganjemo iz’Imana, iyo yabaga afite ikiruhuko atari mu kazi yakundaga kujya kumazi koga ariko telefoone ye imuri iruhande. Mu bintu atunze akunda cyane ni telefone ye kuburyo adakunda namba gutandukana nayo.

Igihe yumva yasebye mu buzima bwe ni ubwo yari atangiye amashuri yisumbuye ku munsi wa 3 ayatangiye hari mu mwaka wa 1976, ari aho bafatiraga ibiryo undi munyeshuri akamusitaraho by’impanuka, ibiryo bikameneka ku rukuta rw’inzu n’isahane yari afite mu ntoki ikameneka mo ibice byinshi. Icyo gihe ngo yumvise asebye kuburyo bukomeye.

Akiri muto yakundaga gukina imikino y’abahungu cyane irimo gukina amanota yo ku ivi kuburyo yarushanwaga n’abahungu rimwe na rimwe akanabarusha. Mu buzima bwe yize cyane kwihangana no gutegereza agaha umwanya buri kintu. Akaba ashimishwa no kubona abandi bari kumwe nawe bishimye.

Umwaka ushize muri Kanama 2016 nibwo yasezerewe muri polisi y’igihugu afite ipeti rya Deputy Commissioner General DCG aho yari yungirije umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa akaba yari umupolisi w’umugore ufite inyenyeri zo murwego rwo hejuru kugeza ubu.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. kwezi azalias 14 Ugushyingo, 04:19

    Nyakubahwa ministry wu urubyiruko mbifurije Amahoro ntuye mukarere ka Ruhango umurenge wa ruhango akagali ka buhoro umudugudu nyagasozi njye nkirangiza secondary nayoboye umudugudu abaturajye baranyizeye mbahagarira mukagali urubyiruko rurankunda nungiriza umuyobozi mukagali kabuhoro kugeza ubudufatanya nkabakorana bushake mukubaka igihugu ubumfite imyaka 30 gusa ndabasaba ko mwamfasha nanjye nkabona school fees nkiga university nkarushaho gufasha igihugu nabagituye , nishimiye igisubizo cyanyu mugihe ngitegereje .nize amashanyarazi mundangaburezi ndangiza 2011 kugeza ubu nkeneye kongera ubumenyi muramutse mubimfashijemo.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza