Top News

Byamenyekanye ko Elsa yari kuzaba Miss Rwanda mu kwezi kwa Ukuboza 2016 (Video)

February-27
10:02 AM 2017

Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mushya mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira ku wa 26 Gashyantare 2017.
Nyuma yuko atowe ababyeyi bemeje ko bari bazi ko azaba Miss Rwanda dore ko babimenye hakiri kare ndetse ko no mu bwana bwa Elsa iradukunda bajyaga bamwita Miss nawe ubwo yivugira ko azaba Miss (Nyampinga).

Papa we yabwiye Yeejo.rw ati Ntabwo twabimubwiye niwe wabyitekerereje.ariko akiri muto yavugaga ko azaba Miss,aho akuriyeyatubwiye ko ashaka kubijyamo.

Mukandekezi Christine mama wa Miss Rwanda2017 Elsa Iradukunda yemeje ko babibwiwe mbere yuko amarushanwa yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2017 atangira. Yagize ati Ni umwana wa kane mu bana umunani barimo abakobwa batandatu n’abahungu babiri. Elsa Yakuze asa neza ,afite urubavu ruto ,abyiyumvamo .kuko bahatana ari benshi numvaga kubwo kwizera Imana nishimye cyane ko yabaye Miss wa 2017.

Habaye gushima kuko twari twamaze guhabwa n’Imana ko azaba Nyampinga. Twari dufise amasezerano ko azatsinda amahiganwa arimo. Mu kwa cumi na kabiri nibwo twabimenye. Twari ahantu turimo gusenga turi benshi,umwe arabivuga ko yeretswe uwo mwana . Akiri muto yahoraga avuga ko azaba Miss Rwanda hanyuma iminsi yose iryo zina bararimwita gushika rero igihe kiragera biraba arangije uwa gatandatu abijyamo rero.

Irebere video y’ikiganiro

 [2]

kanda HANO urebe amafoto adasanzwe yaranze itorwa rya Miss Rwanda 2017

Share

Ibitekerezo (3)

  1. kwizera Theoneste 27 Gashyantare, 10:38

    Iyo ukorana n’Imana ntacyaba utakizi. Birumvikana ko umuryango wa miss 2017 usenga cyane.

    Subiza iki gitekerezo
  2. J.P. 28 Gashyantare, 08:22

    Ariko ntimugasetse abantu. Uwabyeretswe yari kubitangaza kare, tukabimenya twese. Ikindi: ushobora no kuvuga ibintu bikazahurirana. Na ho kwerekwa, muvane amahimbyo aho. Reba noneho Imana mu bibazo biri ku isi, mu guhinduka ibakeneyeho, yirebeye iby’aba miss? Abantu bareke kureshyeshya Imana n’utwiyumviro twabo tugufi cyane

    Subiza iki gitekerezo
  3. J.P. 28 Gashyantare, 08:24

    Ariko ntimugasetse abantu. Uwabyeretswe yari kubitangaza kare, tukabimenya twese. Ikindi: ushobora no kuvuga ibintu bikazahurirana. Na ho kwerekwa, muvane amahimbyo aho. Reba noneho Imana mu bibazo biri ku isi, mu guhinduka ibakeneyeho, yirebeye iby’aba miss? Abantu bareke kureshyeshya Imana n’utwiyumviro twabo tugufi cyane

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza