Top News

Bumuntu Andy yapfunduye agaseke k’amashusho y’indirimbo Ndashaje amaze Imyaka 4 ategura

November-30
01:16 AM 2016

Umuhanzi ukiri muto Bumuntu Andy w’imyaka 21 ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda akaba acuranga injyana ya Blue mu rurimi rw’ikinyarwanda. Amaze imyaka ine ategura indirimbo ye ya mbere.

Bumuntu Andy yatangarije Yeejo.rw ko yemeye kumara igihe kirekire kugirango asohore igihangano gifite ireme. Bumuntu ati mu mwaka wa 2012 nibwo natangiye kwandika indirimbo Ndashaje aho nyuma nakomeje kuyinonosora, gushaka studio nayikoreramo ,kuyandikira amagambo uko twayikoramo amashusho avuga .Ibyo byose mbigezeho nsohora indirimbo yambere aho ntagombaga guhubuka kuko niba ushaka gutangira neza uzana igihangano gifite ireme ukara aricyo ukomerezaho ukora ibindi byinshi byiza.

Nubwo iyi ndirimbo Ndashaje imaze imyaka myinshi itegurwa ,Bumuntu yemeje ko agiye gukora izndi ndirimbo nziza kandi vuba dore ko yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri asohora iyindi .

Indirimbo Ndashaje ivuga ku mpanuro umusaza agira umwana we yatunganirijwe muri studio ya The Soundss na Bob Pro ndetse amashusho afatwa na Musa.

Bumuntu Andy ni umuvandimwe wa Umutare Gaby ku babyeyi bombi.Ubusanzwe uyu muhanzi watangiye ibyo kuririmba mu 2009 aho ubu aririmbira ahantu hatandukanye injyana zitandukanye nka blue,rnb ,Raggae n’izindi akaba ubu yinjiye mu muziki nyarwanda azaniye abakunzi ibihangano bitandukanye. Andy Bumuntu akina filimi ndetse n’inkinamico akaba abarizwa mu itsinda rya mashirika.

Irebere amashusho y’indirimbo Ndashaje

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza