Top News

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bya Madamu Jeanette Kagame w’imyaka 55 y’amavuko

August-13
15:46 PM 2017

Amazina ye y’amavuko yitwa Jeanette Nyiramongi akaba ari umufasha wa Perezida Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse bafitanye abana bane.

Jeanette Kagame yavukiye i Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda bari impunzi kuwa 10 Kanama 1962 avukana n’abana 7.
Jeune Afrique ivuga ko se umubyara yari afite resitora hafi y’ikibuga cy’indege cya Bujumbura . Mu mwaka wa 1983 yagiye gukomereza amashuri ye muri Kenya aho yarangije agakora mu ruganda rw’Abafaransa rwitwa Spie Batignolles.
Muri 1988 nibwo yamenyanye na Nyakubahwa Paul Kagame icyo gihe wari ukuriye urwego rw’ubutasi rw’ubugande bakaza gusezerana umwaka umwe nyuma yaho.

Mu bikorwa bye by’ubudashyikirwa yakoze harimo ishuri ryigenga yashinze Green Hills Academy akaba ari ishuri ryakira abana batsinze kurusha abandi riherereye i Nyarutarama rikanafasha abana batishoboye b’abahanga kuva muri Materinelle kugeza barangije ayisumbuye araniyobora .

kuva 1996 yatangije umuryango Imbuto Foundation aho awuyobora kuva kuwa 26 Ukuboza 2000. Kuva yaba umufasha w’umukuru w’igihugu muri Gicurasi 2000 yatangije ubukangurambaga mu bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Africa n’ubuvugizi ku miryango ibana n’ubwandu bwa SIDA aho byatumye havuka PACFA ( projet Protection et soin des familles contre le sida) aho yabaye umuyobozi w’uyu muryango kuva mu mwaka wa 2004-2006. Uyu mushinga waje kwaguka uhinduka Foundation.
Madamu Jeanette Kagame yaje kugirwa umuvugizi w’ikirenga mu muryango (haute représentante du Programme africain de vaccin contre le sida (AAVP).

Mu bindi harimo kuba yarashishikarije abanyarwandakazi kwitinyuka no kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo aho anafasha abana b’abakobwa batsinda neza binyuze mu Imbuto Foundation ndetse akanafasha abapfakazi n’inshike za Genoside.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza