Top News

Barashimira umubyeyi watwise akanabyara Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 54

August-10
09:52 AM 2016

N’ubwo abanyarwanda bose bifuriza isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame , ariko abari n’abategarugori bo ngo barashimira umubyeyi watwise akanabyara uwo bagereranya nk’umucunguzi akaba n’umuvugizi wabo Madamu wa Perezida Kagame.

Umwarimukazi mu mashuli y’abanza ya Gisozi Stella Christine Manishimwe ngo arashimira Jeannette Kagame uruhare rwe mu guhesha agaciro umwari n’umutegarugori yagize ati :’’turakwifuriza umunsi mwiza. Iyi myaka 54 tuyifata nk’igihe cy’izahabu kuri twe , Imana ikomeze ikugwirize ubwenge igikundiro ,uri umubyeyi mukuru wita kubana ,abapfakazi , abababaye ntubirengagiza. Abari n’abategarugori tukwifurije isabukuru nziza mubyeyi !’’

Taliki 10 Kanama 2016 ni umunsi udasanzwe ku mu ryangonyarwanda ndetse by’umwihariko k’umuryango w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame n’abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame. Tariki ya 10/06/1989 umunsi Jeannette Kagame yashingiranwe na Perezida Paul Kagame . Jeannette Kagame yavukiye i Burundi taliki 10 Kanama 1962.

Mu myaka ye 54 ,yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa. Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo .

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).

www.yeejo.rw twifurije Madamu Jeannette Kagame , isabukuru nziza!

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza