Top News

Babou G nyawe yagarutse ati Nzatora Paul Kagame ,ndashaka kwamamaza umuntu muri iyi si..(Ikiganiro)

July-28
08:34 AM 2017

Umusore w’umunyarwenya uzwi ku izina rya babou G wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2015 kubera uburyo atera urwenya mu misubirize ye avuga ko nawe azatora kandi akamamaza Paul Kagame.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ,Babou G yavuze ko azatora umu kandida udasimburwa kandi azamwamamaza mu buryo bukomeye

Ikiganiro Kirambuye

Yeejo.rw: Uzatora nde muri bariya bakandida batatu?

Babou G:Njyewe nzatora Gositini

Yeejo.rw:Gositini n’uwahe?

Babou G:Gositini ni Paul

Yeejo.rw :Iryo zina se ribaho?

Babou G: Ribaho nyine ubishyize muri tabulo y’ikinyarwanda, yitwa Paul Kagame ariko ubundi ni Gositini.

Yeejo.rw: Ubwo se ni muruhe rurimi?

Babou g: Ni mu rurimi rw’Ikinyarwanda cyujuje ibyangombwa.

Yeejo.rw: Paul Gositini iryozina n’ubwambere ndyumvishe nsobanurira neza.

Babou G: Ubundi turishyize mu rurimi rw’ikigereki k’ikinyarwanda gisa nk’amayobera ni Gositini.

Yeejo.rw : Nonese indimi nazo urazizi?

Babou G : Nonese nubwo nize amashuli atarabashije kungeza kucyo nashatse
ugirango gusoma icyapa byananira, ninkabiriya byo gukora Hiti iyo mbigeraho njyewe nabwo mpa nkiri hano.
Ariko ubu nureba bavuga ko natanze amakuru ariko ayo ngiye gutanga ubu ayo mfite hhhh ariko ufite giheki ku isaha?

Yeejo.rw: Ni saa sita zibura iminota itatu

Babou G: Saa sita zinsanze nkicaye hano! Ok reka nkubwire naciye munsi yo muri Amerika ndashaka kwamamaza umuntu muri iyi si nibitamubabaza bizamushimisha.

Yeejo.rw: Ninde uzamamaza?

Babou G:Paul

Yeejo.rw:Kandi kwiyamamaza bigiye kurangira?

Babou G: Ntago bizarangira nonese manda nirangira tuzamwongeza indi!!

Yeejo.rw : Ubu se ko ntakiranga umukandida ushyigikiye wambaye bimeze gute?

Babou G: Ubuse uragirango nkuremo imyenda mbikwereke!!

Yeejo.rw: Ubushize ko wari ufite umusatsi w’irende, none ubu ukaba warabaye umu Rasita nibyo wahisemo?

Babou G: Nonese ubonye ndi umu Rasita?

Iyumvire ikiganiro hano

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza