Top News

Arahira Perezida Kagame yageneye ubutumwa urubyiruko rwatoye bwa mbere

August-18
13:51 PM 2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere aho yagaragaje ko iyi myaka iri imbere ari ugukorana cyane n’ urubyiruko rwatoye bwa mbere mu matora ya perezida wa Repubulika muri Kanama 2017.

Perezida Kagame yagize ati Imyaka irindwi iri imbere ifite akamaro kanini ku gihugu cyacu. Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi batoye bwambere mu matora ashize, kandi bakabikorana umurava, ubushake n’ibyishimo.

Perezida Kagame kandi yakomeje by’umwihariko ashimira abanyarwanda kubw’ ikizere bongeye kumugirira ndetse ashimangira avuga ko Ikiruta ariko ikizere abanyarwanda bakifitiye ubwabo n’ikiri hagati yabo.

Uyu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame witabiririwe n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi aho bari baje baje kwifatanya no gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.

Kanda hano urebe amwe mu mafoto utabonye yo ku musin w’rahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza