Top News

Amwe mu magambo akomeye Perezida Kagame yabwiye urubyiruko mu mwaka wa 2017

December-31
06:44 AM 2017

Rero rubyiruko, nta guteta…………..Uyu munsi muravuga kuri njye, ejo ni mwe………; aya kimwe n’andi magambo akomeye tgarukaho Perezida Kagame yayabwiye urubyiruko mu bihe binyuranye byaranze umwaka wa 2017, byatumye bamwe bongera gusuzuma neza aho bagana.

Umubare munini w’abatuye u Rwanda ni urubyiruko, ndetse bamwe bemeza ko ari rwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu. Ibi binagaragarira mu ngufu Leta ishyira mu iterambere ryarwo, ariko by’umwihariko mu butumwa umukuru w’igihugu abagenera.

Mu magambo akomeye twaguhitiyemo Perezida Kagame yageneye urubyiruko mu mwaka wa 2017, tuyahereye tariki 19 Nyakanga 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kiyamamariza kuyobora igihugu mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro. Urubyiruko rwari rwiganje mu bari aho yarwibukije ko ari rwo shingiro ry’ibikorwa by’ahazaza byose.

Ati “Igihugu kirarera gishaka kubaha amahirwe hanyuma hakajyaho n’imbaraga zanyu, gushaka kumenya no kwifata neza ukigira akamaro ukakagira igihugu n’abawe. Tugomba gushaka imbaraga zo kwiyubaka kuko muri umusingi w’igihugu cyacu.”
Yunzemo ati “Uyu munsi muravuga kuri njye, ejo ni mwe. Imbaraga ubushake, bidufashe kwiyubaka, dukomeze ibiramba hatazagira ikiza ngo kibisenye.”

Ubu burezi yavugaga buganisha ku kwiyubaka no kubaka igihugu. Kuwa 25 Kamena ubwo yari mu kiganiro kuri radio na televiziyo by’igihugu, Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzuza neza inshingano rwahawe.
Ati “Nk’urubyiruko, aho muri hose mufite inshingano. Muzihereho muzuzuze neza. Ni aho bihera”.

Mugomba kwitoza kuba abayobozi babereye u Rwanda

Kuwa 17 Kamena 2017 mu Nama Nkuru y’umuryango wa FPR-Inkotanyi nyuma yo gutorwa nk’umukandida uzahagararira uwo muryango mu matora y’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yeretse urubyiruko ko rugomba gutangira kwitoza kuzayobora u Rwanda.
Ati “Mwaba ba perezida. Mugomba kwitoza kuba abayobozi babereye u Rwanda. Ntabwo ari ukuba abayobozi gusa. Ahubwo ni ukuba abayobozi u Rwanda rukwiriye kandi rwifuza.”

Yakomeje abwira urubyiruko ko rugomba kwitoza kuba abayobozi rwitabira ibikorwa bya Politiki nta kubitinya ngo babiharire abandi.
Ati “Mutangire kwitoza hakiri kare, mugire uruhare muri politiki y’igihugu. Iyo ukomeje kumva ko politiki itakureba, wisanga politiki mbi yakugizeho ingaruka, uyoborwa n’abantu batabikwiriye.”

Nk’uko mu bikorwa byo kwiyamamaza yari yibanze kuri gahunda ziteza imbere urubyiruko, no kuwa 18 Kanama 2017 arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, Perezida Kagame yongeye guhamya ko urubyiruko bafitanye igihango.
Ati “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cy’ibyiza mfitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere kandi babikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iyambere bakitabira amatora kandi bagatuma agenda neza (…….) turabibashimira cyane.”

Urubyiruko nirwo hazaza ha Afurika

Mu bihe binyuranye by’umwaka wa 2017, umukuru w’igihugu Paul Kagame yakunze kugaruka ku rubyiruko nk’ahazaza heza h’igihugu, na Afurika muri rusange.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Youth Connect Afurika yabaye kuwa 21 Nyakanga 2017 Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kuba abanyafurika nyabo, ari nabyo bizafasha mu iterambere ry’umugabane.
Ati “ Ibyo dushakira umugabane nk’Abanyafurika tuzabirwanirira, ingufu za Afurika zizaturuka mu gukora no kwiyemeza kwacu. Urubyiruko rwa Afurika rukwiye gukomeza kurushaho kuba Abanyafurika ba nyabo. Ni mwe hazaza hacu binyuze mu ikoranabuhanga, kandi ikiruse byose muri agaciro kacu. “

Ntimugatete

Aya naganbo perezida Kagame yayagarutseho kuwa 17 ukuboza 2017, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari muri Petit Stade, muri Youth Connect Convention 2017.
Yababwiye ko imbaraga zabo arizo zizatuma igihugu kigera mu mwanya ufatirwamo ibyemezo bikomeye, aho kugira ngo kijye gihora kibifatirwa.
Yagize ati “Rero rubyiruko, nta guteta. Guteta murabizi? Ntimugatete, iyo uteta ukibwira ngo njyewe ntabwo ndibukore ibi ntiyanduza cyangwa ntabwo ndi bukore ibi biraruhije, bizakorwa n’abandi, uko ni uguteta.”

Akomeza agira ati “Iyo wabigiyemo utakaza amahirwe kandi amahirwe yatakaye ntabwo wakongera kuyagarura. Icyo ushobora kubona ni andi mahirwe ariko ya yandi aba yagiye. Rero nta mwanya wo gutakaza amahirwe dufite niba twifuza kuba mu mwanya mwiza.”

Yibukije uru rubyiruko ko kugira ngo ruzabashe gukemura ibibazo bihari, rukavamo abayobozi beza b’uyu munsi n’ab’ejo, rugomba kumenya ko ‘nta wakemura ibibazo ari nyamwigendaho.’

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, dukwiriye gutinyuka tukiga, tukanengwa, tukanenga. Uwakunenze ntabwo ari ukugutuka, uwakunenze aguha uburyo bwo kwikosora, bwo kugira ngo inenge wari ufite ireke kukubera ikibazo, ahubwo muri uko kunenga ni uburyo bw’igisubizo.”

Nta wakwirengagiza kandi ubutumwa yatangiye kuri RBA kuwa 25 Kamena ubwo umwe mu babajije ibibazo yagaragazaga icyifuzo cye cy’uko urubyiruko rwajya rworoherezwa mu gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bibemerera gutangiza imishinga yabo, Perezida Kagame yamusubije ko urubyiruko rugomba guhatana nk’uko abandi bahatana. Yagize ati “Competition ni competition. Urubyiruko narwo rugomba guhatana."

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza