Top News

Amateka n’amagambo y’ingenzi Baden Powell yasize avuze

July-05
14:32 PM 2017

Benshi bamuzi nk’intwari yashinze umuryango w’abasikuti ku isi hose ,amazina ye ni Liyetona Generali Robert Stephenson Smyth Baden-Powell, mbere yitwaga Boron Baden-Powell wari umusirikare w’Ubwongereza mu mwaka wa 1876 kugeza mu 1910.
Baden-Powell yavutse tariki ya 22 Gashyantare 1857 avukira ahitwa Paddington i London mu Bwongereza aza kwitaba Imana tariki ya 8 Mutarama mu mwaka wa 1941.

Uyu Baden Powell usibye kuba yarabaye umusirikare muri iki gihugu nanone kandi yari umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ndetse akaba ari nawe washyizeho umuryango w’Abaskuti ku isi hose.

Mu Rwanda uri mu miryango ukurikiwe n’urubyiruko rwinshi ndetse uwo muryango ukaba ukomeye kugeza ubu. Ubuzima bwa Barden Powell ahanini bwakunze kujya butungura abantu cyane bigendeye ku butwari bwaranze uyu mugabo.
Powell yize amashuli yisumbuye ahitwa Rose Hill Schooll, aho yiganaga n’umwe mu bavandimwe be yakundaga cyane witwaga Augustus wapfuye nawe.

Baden Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuli ndetse aha yiga mu mashuli yisumbuye nibwo yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye ndetse utwo dukino n’ubu nitwo usanga ababarizwa muri uyu muryango w’abaskuti bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.

Baden Powell rero yatangiye uyu muryango w’abaskuti kugiti cye ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye gusa mu mwaka wa 1908 nibwo uyu Baden Powell yaje kwandika igitabo cyitwa “Scouting for Boys” aho yari ari mu ishuli ryisumbuye rya Charterhouse ndetse aza no guhabwa ibihembo bitandukanye kubera iki gitabo.

Nyuma rero mu mwaka wa 1880 aho uyu Baden Powell yari yaragiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde nibwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga “Reconnaissance and Scouting”.

Ibindi bihugu Baden Powell yabayemo ari umusirikare ni Africa y’Epfo aho yakomeje yamamaza uyu muryango we w’abaskuti umuntu yanavugako uyu muryango we waje kugenda waguka ubwo uyu Baden Powell yari umusirikare.

Ibikorwa bya Baden Powell ni byinshi harimo n’intambara zitandukanye yagiye arwana ubwo yabaga mu gisirikare ndetse n’uburyo yagiye ashyiramo imbaraga mu kubungabunga amahoro ku isi ngo yagure umuryango w’abaskuti ugende waguka ku isi hose ndetse nkuko intego yawo ibivuga “gusiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze”.

Umuryango w’Abasukuti wageze mu Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) watangiriye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ubu ukaba urera urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri mu Rwanda .

Amagambo y’ingenzi Baden powell yasize avuze agaragaramo ubutwari bumugira icyamamare ku isi.
1. Umu Scout ahora iteka yiteguye ntakintu nakimwe gishobora ku mubaho kimutunguye ndetse aba azi icyo ari bukore haramutse habaye ikintu kitari kitezwe.
2. Burya mu buzima ikintu cyambere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe ku byishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.
3. Ntabwo tujya dutsindwa cyangwa ngo tunanirwe iyo dukoze ibyo dushinzwe neza ahubwo dutsindwa iyo twirengagije gukora ibyo dushinzwe.
4. Umuyobozi nyawe w’Umu Scout yigisha gukina umukino ariko nawe awukora.
5. Iyo wigisha umu Scout uramutoza ntago umutegeka
6. Dusige isi ari nziza kurusha uko twayisanze.

Robert Baden-Powell yakoze byinshi ndetse n’amwe mu magambo menshi yagiye avugwa n’uyu mugabo akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza