Top News

AHF Rwanda yijeje abanyawanda gukomeza gutanga ubufasha mu guhasha icyorezo cya SIDA

March-18
17:09 PM 2017

Mu birori byabereye muri Marriot hotel Kigali, kubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC na Minisiteri y’ubuzima, AHF Rwanda yagaragaje ibyo bagezemo mu myaka icumi bamaze bakorera hano mu Rwandan ndetse banaboneraho no gutangaza ibyo bateze kugeraho mu myaka iri imbere.


Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wari umushyitsi mukuru, yatangaje ko ko AHF yakoze byinshi byagiriye akamaro abanyarwanda kandi ko bishimiye uburyo bafatanya na leta kurwanya iki cyorezo.

“AHF yakoze byinshi haba gutanga imiti igabanya ubukana, amahugurwa ndetse no gutanga udukingirizo. Ikindi ni uko bagize uruhare runini mu kugabanya ubwandu buva ku mubyeyi bujya ku mwana. Byaba byiza uturere bakoreramo twiyongereye ariko kandi icyingezi ni ukwibanda kurubyiruko kuburyo rumenya uko rwirinda SIDA cyane ko ituma iterambere ridindira”.


Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Brenda Kateera

Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Brenda Kateera yavuze ko ku mwaka bapima abagera ku bihumbi 300, muri aba ibihumbi 7 gusa akaba aribo basanga baranduye kandi abenshi bakaba bahita babona ubufasha butandukanye bwa AHF.

Yagize ati “ Dupima abarenga ibihumbi 300 ariko ibihumbi 7 gusa nibo baba baranduye kandi bahita babona ubufasha bwa AHF butandukanye haba amahurugurwa, imiti igabanya ubukana n’ibindi dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu nka Global Fund and PEPFAR.

Dr Brenda yongeyeho ko Intego yabo ari ukwagura ibikorwa bikava ku turere 8 bakoreramo bakagera mu turere twinshi , nubwo abaterankunga bagabanyije inkunga ku kigero cya 51% ariko bishimira ko AHF itigeze igabanya inkunga ahubwo yo yarayongeye cyane ko byabasabye kugabanya ku mafaranga bageneraga izindi gahunda zitihutirwa ariko abarwayi bagakomeza kubona ubufasha bwihutirwa.

AHF Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri 2006 kandi yakomeje gufatanya na RBC and Minisiteri y’ubuzima bituma iva ku turere 2 bigera kuturere 8 bakoreramo ibikorwa byabo.

Umuyhobozi wa AHF ku rwego rwa Africa Dr. Penninah Iutung yavuze ko uyu muryano utazigera uhagarika ibikorwa ukora kugeza Igihe SIDA izahagararira.
“ Twebwe nka ntituzagariko kurwanya SIDA no gutanga ubufasha ku bibisirw an’iyi ndwara kugeza Igihe izagabanuka kuburyo bugaragara, kandi turashimira AHF Rwanda kubw’akazi gakomeye bakoze muri iyi myaka bamaze”.

Kuri ubu AHF Rwanda ufasha ababana n’ubwandu bw’agakoko Gatera SIDA bagera kuri 23,704. Muri 2016 gusa abagera 356,941 bapimwe virusi itera sida akndi hagati ya 2014 na 2016, hatanzwe udukingirizo tugera kuri 4,775,722 twaratanzwe Kugira ngo udukingirizo tubashe kugera kuri benshi AHF Rwanda yashizeho kiyosike enye mu mujyi wa Kigali dushyirwa ahantu hane hatandukanye hagaragaye ubwandu bwa SIDA kurusha ahandi.

IrebereHANOamafoto yaranze uwo munsi mukuru

Imbyino ya Minister Dr Gashumba yashimishije benshi #AHFRwanda10

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza