Top News

AHF Rwanda mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko

December-25
01:57 AM 2016

AHF Rwanda umuryango ugamije gukumira icyorezo cya SIDA, urakataje mu rugamba rwawo wo kurwanya icyorezo cya SIDA mu banyarwanda by’umwihariko urubyiruko binyuze mu kongera serivisi zo gusiramurwa, gupima ubwandu bwa SIDA ndetse gutanga udukingirizo ku buntu.

Ibi byatangajwe Ku wa kane tariki ya 22 Ukuboza mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Classic Hotel barebera hamwe ibyagezweho n’uyu muryango mu bikorwa ugenda ukora bya buri munsi.

Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda Dr Brenda Assiimwe Kateera, yatangaje ko bafite intumbero cyane ku rubyiruko bagura ibikorwa byabo henshi mu gihugu. Yagize ati “ Kugeza ubu dukorera mu turere umunani mu gihugu ariko umwaka utaha tuzongeraho utundi turere dutatu mu rwego rwo kugira ngo ubufasha dutanga bubashe kugera ku bantu benshi. Ikindi kintu tuzibandaho ni ikijyanye ngo gusiramurwa ku bagabo kuko nabwo ari uburyo bwongera amahirwe yo kutandura. Ibi tubikora kubera ko u Rwanda ruri mu bihugu bishigikiye iki gikorwa nk’uko n’imibare ibigaragaze kuko muri 2010, abanyarwanda b’abagabo bari barisiramuje bari 15% ariko muri 2015 bageze kuri 30% ”.

Agaragaza ibyagezweho muri uyu mwaka yavuze ko muri uyu mwaka babashije gupima abantu bagera kuri 271 912 muri abo ngabo abagera kuri 575 basanze bafite ubwandu. Yavuze kandi ko uyu muryango watanze udukingirizo tugera kuri 1 808 000.

Nadege Uwase, Umwe mu batanze ubuhamya ku bijyanye n’uburyo uyu muryango wamufashije kandi ugahindura ubuzima bwe nubwo abana na Virusi itera SIDA, yavuze ko uyu muryango wabafashe nk’abana bawe hamwe na bagenzi be kandi ubuzima bwabo hari urwego rugaragara bawavuyeho naho rwageze.

“Mu by’ukuri AHF Rwanda tubafata nk’ababyeyi cyane ko ibyo badukoreye tutabasha kubirondora. Twari abana kandi tutishoboye. Iyo umuntu abana n’ubwandu rero kandi adafite ubushobozi biba bigoye cyane kugera ku ngozi ze. Baturihiye ubwisungane mu kwivuza, baduha amafaranga y’ingendo tuza gufata imiti n’ubundi bufasha ubana n’ubwandu yakenera kandi ntacyo twabishuye”.

Etienne Hakizimana umuyobozi ushinzwe kurwanya ubwandu bw’agakoko la SIDA muri AHF Rwanda, yavuze ko bahura n’imbogamizi zimwe nk’abatagira ubushake mu kwipimisha, akato no kutubahiriza inama bagirwa n’abaganga.

“ Zimwe mu mbogamizi duhura nazo nuko abantu batagitinya SIDA ndetse ko kwipimisha bikaba bikiri hasi by’umwihariko urubyiruko dore ko ari rwo rwinshi mu gihugu. Ikindi ni uko hari abantu bagiha akato ababana n’ubwandu bwa SIDA nubwo hari intambwe yatewe mu banyarwanda. Indi mbongamizi ni abafata imiti badakurikiza neza inama bagirwa kwa muganga bikaba bishobora gutuma uburwayi bwayo bwongera ubukana”.

AHF ni umuryango watangiriye mu Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mwaka 1987, mu Rwanda ukaba waratangiye mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu bakaba bakorana n’indi miryango itegamiyue kuri leta igera kuri 5 ndetse na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bwo kurwanya SIDA. Kugeze ubu baka bita kubantu bagera ku 23 000 barimo abahabwa imiti n’ubundi bufasha ubana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA yakenera.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza