Top News

Abato iyo bahinduka abayobozi ntago ari uguterera hejuru gusa bagasama, birahanarirwa : Perezida Kagame

September-17
07:28 AM 2017

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku nteko y’abayobozi bitabiriye amasengesho y’uyu mwaka wa 2017 yo gusabira igihugu amaze kumenyerwa nka National Prayer Breakfast , yibukije abakiri bato ko gukura bafata inshingano bitegurwa hakiri kare.

Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati: “Gufata inshingano tugomba kubikorera, kubitegura kare,… kwiga bituma umuntu abona ubumenyi ariko buri gihe iyo atari wowe bitutsemo ntago byaguha gukora neza.”

kwiga biguha ubumenyi gusa, icyo ubukoresha ni muri wowe bituruka, ugomba guhitamo icyo ubukoresha neza ari wowe ubyihitiramo.

Yagize ati: “Iyo ufite ibyangombwa byose ukibuka ko ari byinshi abantu bagutezeho amaso, bwa bumenyi, bwa bushobozi ubuhinduramo ibikorwa byiza.”

Yabwiye abari aho ko abato bakurira mu maboko y’abakuru, barerwa n’ababyeyi n’inshuti cyangwa imiryango, imico babasanganye akaba ariyo bakurikiza, yibukije kandi abakuru gutoza abato uburere bwiza hakiri kare, uburere bushingiye ku kubaka ubushobozi n’ubumenyi bwo guharanira ibikorwa byiza, biganisha aho Imana itwifuza

Perezida Kagame yagize ati: “Mushyire imbere uburere bwiza nibwo buzadufasha kugira n’ibikorwa byiza mu bana bacu, abato iyo bafata ubuyobozi ntago ari uguterera hejuru gusa bagasama, biraharanirwa kandi bibona ubikwiye, Mwitegure.”

National Prayer Breakfast akaba ari amasengesho ategurwa n’umuryango Fellowship foundation uyoborwa na Pastor Rutayisire Antoine. Aya masengesho akaba ahuriza hamwe abayobozi bakuru b’igihugu byibuze rimwe mu mwaka, aho baba bashimira Imana ibyiza yagiriye U Rwanda banayisaba gukomeza kuruyobora mu myaka iri imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza