Top News

Abana bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, barasabirwa gufungurwa byihuse!

February-06
12:05 PM 2017

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rurasaba Gereza ya Nyagatare kurekura abana bagera kuri 16 baherutse guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , nyuma yaho abo bana bakoreye ibizamini bya Leta bagatsinda neza.

RCS ikaba isaba gereza ko yabarekura bagakomeza amasomo yabo bari hanze.
Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yo kuwa 3 Gashyantare, rivuga ko aba bana bagomba gukomeza amasomo yabo bafunguwe.

Ibaruwa yasinyweho na Komiseri mukuru wa RCS CGP. George Rwigamba, yandikiwe Umuyobozi wa Gereza ya Nyagatare kuri uyu w a4 Gashyantare 2017, ibaruwa yagiraga iti” Nshingiye ku ibaruwa No 14/MO/Conf./2017 yo kuwa 03/02/2017 ya Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yanyandikiye amenyesha abana bari ku rutonde ruri ku mugereka w’iyi baruwa bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ku gice cy’igifungo gisigaye ku gihano bakatiwe n’inkiko, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rukaba rwarakomeje kubafasha kwiga ndetse bakora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange batsinda neza, aho ansaba ko amabaruwa yabo agezwa kuri gereza bafungiwemo mu gihe cya vuba kandi amabaruwa yabo agezwa kuri gereza bafungiwemo mu gihe cya vuba kandi bagahita barekurwa.”

Ikigo ngororamuco cya Nyagatare kibarizwamo abo bana, gifungiyemo abana bagera ku 168, hakaba harimo abakobwa 12, bafungiwe ibyaha byo gukuramo inda. Abana 11 barimo abakobwa 2 batsinze ikizamini cy’amashuri abanza. Naho abandi 5 batsinze ikizamini gisoza ikiciro rusange(Tronc commun).

Nkuko abiherwa ububasha n’itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 19, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama urukiko rw’ikirenga, yemerewe gutanga imbabazi ku buryo buteganywa n’amategeko. Ni nako abo bana bahawe imbabazi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza