Top News

Abana babonye bakanasuhuza Perezida Kagame biteze kuzamura urwego rwabo rwa Basket (Amafoto)

August-09
03:04 AM 2017

Ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo cyatashywe na Perezida Paul Kagame ndetse byongera ikizere mu kuzamura urwego rwabo rwa basket ku bana bamusuhuje.

Aganira n’itangazamakuru uwitwa Ishimwe yagize ati Twishimye twanezerewe. Kubona kagame yaje kundeba bigiye gutuma nzamura impano yanjye.
Perezida Kagame ati urubyiruko rwa Afurika rufite impano nyinshi kandi ntabwo rwavumburwa hatabayeho amahirwe nk’aya y’ibibuga byo gukiniraho.

Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Julienne yagize ati “Urubyiruko ruzashobora gukina igihe icyo aricyo cyose ku munsi, by’umwihariko mu mugoroba nyuma y’amasomo. Igikorwa remezo nk’iki ni ikintu gikomeye, bimaze kugaragara ko guteza imbere siporo bidashoboka mu gihe hatari ibikorwa remezo bihagije.”

Iki kibuga cyasanwe na Giants of Africa, umuryango watangijwe n’Abanyafurika bakomeye banyuze muri shampiyona mpuzamahanga ya Basketball, NBA.

Amafot:Urugwiro

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza