Top News

Abagore 10 bavuga rikijyana

July-20
04:54 AM 2016

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Forbes ,avuga ko urutonde rw′abagore 100 bavuga rikijyana kuri iyi si ya rurema ,rurangajwe imbere na Angela Merkel, Chancellor w’Ubudage ndetse na Hilary Clinton, uri guhatanira kuyobora reta zunze ubumwe z′America(USA) muri iyi minsi.


Angela Merkel Chancellor w’Ubudage

Ikinyamakuru Forbes cyasohoye urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi. Uru rutonde,rukaba rurimo bimwemu byamamare muri Politiki, abayobozi b’amabanki n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, ibyamamare mu muziki, muri cinema, mu itangazamakuru, no mu zindi ngeri zinyuranye.


Hillary Clinton

Uru rutonde ruyobowe na Angela Merkel, Chancellor w’Ubudage. Uyu mugore akkaba yarakomeje kuza kuri uru rutonde ndetse afatwa nk’umugore wa mbere ukomeye muri politiki kuko akunze kugaragara cyane mu nzego za politiki zifatirwamo ibyemezo ku Isi.
Kuri urwo rutonde, Angela Merkel, Akurikirwa na Hilary Clinton uzwi cyane muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu akaba anahatanira kuyobora iki gihugu mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.

Dore abagore 10 ba mbere bari kuri urwo rutonde ,bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi.
1. Angela Merkel, Ni Chancellor w’Ubudage
2. Hilary Clinton, arahatanira kuyobora reta zunze ubumwe z′America(USA)
3. Janet Yelen, umuyobozi wa Banki nkuru muri Amerika (Federal reserves)
4. Melinda Gates, umuyobozi wungirije wa Gates Foundation. Ni Umunyamerika
5. Mary Barra, umuyobozi w’uruganda General Motors. Ni umunyamerika
6. Christine Lagarde, umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari. Ni Umufaransa
7. Sheryl Sandberg, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Fecebook. Ni Umunyamerika
8. Susan Wojcick, umuyobozi wa YuTube. Ni Umunyamerika
9. Meg Whitman, umuyobozi w’ikompanyi Hewlett-Packard. Ni Umunyamerika
10. Ana Patricia Botín, umuyobozi wa banki Santander Group. Akomoka muri Espagne

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza