Top News

Ababyeyi bigishe gukunda igihugu abana babo bakiri bato bibe imbuto nziza: Madam Mukabalisa #Kwibuka23

April-13
04:36 AM 2017

Taliki ya 11 Mata k’umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 23 i Nyanza ya Kicukiro, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Madamu Mukabalisa Donatille yavuze ko ababyeyi ari bo bakwiye gutoza no kwigisha abana babo mu gukumira no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside mu bakiri bato n’urubyiruko babigisha gukunda igihugu na Ndi umunyarwanda.


Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Madamu Mukabalisa Donatille

Nyakubahwa Madamu Mukabalisa yagize ati Urubyiruko rwacu tubatoze gukunda igihugu bakiri bato bibe imbuto nziza .Ubuhamya bwa Kalisa warokoye abarenga imiryango y’abarenga 11 bwatweretse ko twebwe abakuru nitwigisha abana bacu urukundo kuko yari yarigishijwe n’ababyeyi be bamwigisha urukundo,kwirinda amacakubiri, yigishwa ko turi abanyarwanda,yigishwa ubukirisitu nyabwo,agaragaza ubudasa. Mu gusigazira ibyo twagezeho harimo kubungabunga amahame twahisemo nk’abanyarwanda no gushyira imbere ubunyarwanda n’inyungu z’abanyarwanda mbere yo kwibonamo amoko,akarere inkomoko n’ibindi.

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 bizamara iminsi 100 uhereye taliki ya 7 Mata 2017.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Amafoto: Innocent Ishimwe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza