Scholarships

Kimisagara: Abashaka akazi bateguriwe amahugurwa ku buntu no kuzahuzwa n’abatanga akazi

April-20
05:27 AM 2017

Umujyi wa Kigali ufatanije n’ikigo Kigali Employment Services Centre (KESC) gikorera Kimisagara Maison de Jeunes( YEGO Center) kirarikira abashaka akazi bose kwiyandikisha ngo babone amahugurwa yabafasha kuzabona akazi mu gikorwa giteganije cyo guhuza abashaka akazi n’abatanga akazi JobNet2017.

Ubuyobozi bwa KESC bwatangaje ko abashaka akazi bakwiyandikisha bakoresheje murandasi cyangwa bagasura icyo kigo . Kwiyandikisha no kwitabira amahugurwa byatangiye taliki ya 20 Mata kugeza 25 Mata 2017.

Igikorwa cyo guhuza abatanga akazi n’abashaka akazi uyu mwaka wa 2017 biteganijwe taliki ya 27 Mata 2017 kuva I saa mbili kugeza sa kumi n’imwe. Uyu mwaka ibigo bigera kuri 70 bizaba byiteguye gutanga imirimo kubatagafite.

Abagera ku 130 babonye akazi naho 1000 barahugurwa binyunze mu kigo KESC na JobNet2016.

Niba ushaka akazi,Kanda Hano wiyandikishe

Irebere uko JobNet Rwanda ya 2016 yagenze

Share

Ibitekerezo (1)

  1. NDAYAMBAJE FRED 23 Ukwakira, 01:38

    Natwe abashoferi mudufashe kubona imirimo

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza