Scholarships

Ibintu 10 wakora igihe ushakisha scholarship

May-25
04:48 AM 2017

Urifuza kubona ubufasha mu kwiga (buzwi nka scholarship) mu minsi iri imbere? Ese waba warigeze ugerageza gusaba scholarship bikanga? Hari abantu uzi baba barabonye scholarship zo kwiga haba hanze cyangwa mu Rwanda? Ese uzi icyo bisaba kugirango ubone scholarship?
Ibi bibazo kimwe n’ibindi bisa nabyo Urubuga rwacu rw’urubyiruko (Yeejo.rw) yabivuye imuzi maze igukorera inkuru icukumbuye.

Gutsindira ubufasha bwo kwiga (Scholarship) si ikintu cyoroshye, si nko gusoma ubutumwa buje kuri E-mail, SMS cyangwa mu ibahasha ije mu iposita ugahita ubusubiza. Ariko nanone ibihumbi n’ibihumbi by’abantu benshi baturutse impande zose z’isi batsindira ubu bufasha bwo kwiga buri mwaka bamwe biga mu bihugu byabo abandi bakajyanwa kwiga hanze.

Hari amahirwe menshi cyane rero hanze aha yo kwigira ubuntu, kandi gutsindira aya mahirwe ni ibintu bigerwaho iyo ubishaka ashyizemo umwete wose n’ingufu nyinshi.

Niba wifuza kubona ubu bufasha bwo kwiga ni ngombwa ko wongera amahirwe mu nzira zose zishoboka ukageza ku rwego rwo hejuru rwifuzwa n’ababutanga.

Ibintu 10 ukeneye kumenya kugirango ubone gutsindira ubu bufasha

1. Menya impano yawe n’aho ufite imbaraga ukaba ukeneye kuzongera.

Ese gutsindira ubu bufasha (scholarship) byakumarira iki? Kongera ubumenyi bw’ibyo wiga, kuba umuyobozi mwiza, ibikorwa by’ubukorerabushake, ubushobozi karemano, ibikorwa bifite inyungu rusange, kwiteza imbere? Shyira ku murongo ibyo wagezeho byose, bizagufasha kumenya kwerekana ibyo ufitemo imbaraga nyinshi. Injira mu bikorwa bigufasha kubaka ubushobozi bwawe kurusha ibindi. Uretse amanota bakura mu ishuri, abanyeshuri bitabira ibikorwa by’ubukorerabushake (Volunteering) bagira amahirwe menshi yo gutsindira scholarship.

2.Menya icyo ushaka ( Shaka scholarship ikwiye)

Ese urifuza scholarship yo mu gihugu cyawe cyangwa iyo hanze yacyo? Ese urifuza kwiga mu Burayi (Europe) USA, Asia, Canada cyangwa Australia? Niwowe ugomba kwemeza icyo ushaka. Hanyuma ukandika usaba ubufasha buhuje n’ibyo wifuza aho ubukeneye, ibuka ko ugomba kwandikira/gusaba henshi hashoboka, ushobora gushakisha ukurikije igihe ntarengwa (Deadline) Ibyo wize (Field of study) igihugu cyangwa urwego ugezeho wiga (Country or Level of study). Ibuka kandi gufata note muri agenda yawe (Ahantu, igihe ntarengwa, inyungu, ibyo basaba, ibyo batanga) kuri scholarship ubonye.

3.Tangira imyiteguro hakiri kare

Ijanisha rinini ry’abatsindiye scholarship bemeje ko kwitegura no gukora ubushakashatsi mbere biri mu byabafashije kongera amahirwe yo gutsinda. Egeranya ibikoresho byawe na mbere y’uko ubusabe butangazwa. Indangamanota, certificate, Passport, ibaruwa za recomandation, … uko ugenda urushaho gusaba uzajya umenya ibyo ubura n’ aho wongera imbaraga.

4.Korana n’abandi bifuza scholarship

Si ngombwa ko ubijyamo wenyine. Gukorana n’abandi uru rugendo rurambirana bizagufasha kurwishimira. Saba ubufasha, inama, ibitekerezo, inyunganizi abandi uzi bayishaka cyangwa bayishatse mbere yawe. Wiba nyamwigendaho ngo uhishe abantu bose ibyo uri gukora.

5. Ita cyane ku ntego z’umuterankunga.

Buri wese/ikigo gitanga ubufasha bwo kwiga (Scholarship) agira umwihariko we mu gutoranya uwo ayigenera. Va i Muzi ucukumbure, umenye ibijyanye n’icyo kigo, icyo kigamije n’intego. Mbese umenye impamvu bari gutanga iyo scholarship? Bari gushaka abakandida bameze bate? Reka umwirondoro wawe uhure n’ibyo bakeneye.

6.Kurikiza amabwiriza y’ubusabe

Uburyo bworoshye cyane bwo gutsindwa ntunarenge amajonjora niyo waba wujuje ibyangombwa bisabwa byose, ni ukudakurikiza amabwiriza y’ubusabe. Uko utegura ubusabe bwawe nibyo bizerekana uko wita kutuntu duto duto. Tegura ubusabe bwawe nk’uko amabwiriza abiteganya.

7.Igaragaze uwo uri we mu nyandiko

Reka ubusabe bwawe bukugaragaze mu mbaga nyamwinshi. Sobanura neza ibyiyumviro n’inzozi zawe ku buryo comite ishinzwe amajonjora, ibona ishusho yawe nyakuri igasobanukirwa n’ikigutandukanya n’abandi.

8. Andika umwirondoro usobanutse

Niba scholarship isaba kwandika umwirondoro wawe, ni amahirwe baguhaye yo kwivugaho uwo uriwe, inkomoko yawe, udushya hamwe n’ibyo wagezeho. Reka umwirondoro wawe werekane uwo uriwe, ibyo uteganya kugeraho hamwe n’impamvu wumva ko ukwiye guhabwa iyo scholarship. Kandi ubirekere mu murongo w’icyo wahisemo kwiga.

9. Ita cyane ku myandikire yawe

Wikora ikosa ryo gukoresha imyandikire idahwitse irimo amagambo y’impine cyangwa utumenyetso mu busabe bwawe. Gusaba scholarship bitandukanye cyane no gutanga igitekerezo (Comment) kuri Facebook cyangwa Watsapp. Koresha inyandiko yemewe/yuzuye. Nibiba ngombwa, saba umuntu abanze asome ibyo wanditse agufashe gukuramo amakosa mbere yo kubyohereza. Wakwifashisha mudasobwa ukoa inyandiko yawe udakoresheje telefoni.

10. Ohereza ubusabe bwawe kare

Irinde kugira ibyo wohereza nyuma y’igihe (After deadline). Ohereza ubusabe bwawe mbere y’igihe ntarengwa. Ubundi wizere ibyiza.
Niba udatowe/udatsinze ongera ugerageze.

Kanda Share bigere kuri benshi, Kora Like Hano kuri page yacu ya facebook ukomeze udukurikirane

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza