Scholarships

Amatsinda yiyandikishe atsindire miliyoni mu marushanwa yo KUBYINA AHF National street Dance competition

December-20
03:05 AM 2017

AHF Rwanda Ifatanyije na Vast pro bateguye National street dance competition ku nshuro ya mbere.

Vast pro ni company itegura ibirori bitandukanye bishingiye kubuhanzi ikaba ibarizwa muri federation ya performing Arts nkuko twabitangatijwe na Aaron Niyomwungeri ushinzwe itangazamakuru muri yi kompanyi ngo kuriyinshuro iri rushanwa rizagera muntara zose numujyi wa Kigali aho abiburasirazuba bazahuriya kayonza, taliki 13 Mutarama i burengerazuba bagahurira Rubavu, taliki 20 Mutarama ni amajyaruguru bagahurira Musanze , taliki 21 Mutarama Amajyepfo bagahurira i Huye , taliki 28 Mutarama ni umujyi wa kigali taliki ya 03 niya 04 Gashyantare .

Yakomeje atubwirako iyinshuro irushanwa barihaye insanganganyamatsiko igira iti "Byina uko ushaka ariko wibukako ubuzima bwawe buri mu biganza byawe".
Muri aya marushanwa ahahurijwe abantu benshi AHF Rwanda ikazajya ihatangira ubutumwa k’urubyiruko harimo kurwanya ubwandu bushya bwa Sida, kurwanya inda zitateguwe no kwisaramuza k’ubushake.

Amatsida abyifuza aziyandikisha bitarenze taliki ya 8 Mutarama 2018. Amarushanwa agatangira taliki ya 13 Mutarama agasozwa taliki ya 14 gashyantare 2018 . Final ikazabera mu mugi wa Rubavu aho itsinda rizatsinda rizahembwa milliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abafite amatsinda abyina bose bemerewe kwiyandikisha kubuntu baciye kuri email rwstreetdance@gmail.com na nimero 0780506060.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. cyuhira dirck 27 Ukuboza 2017, 19:25

    Mudushiirreho uburyo bwo kwiyandikisha ku murongo

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza