Utuntu’ utundi

Yibarutse impanga z’abana bane ku myaka 22 gusa

March-18
11:10 AM 2017

Icyatangaje abantu ni ukuntu abana bose babayeho kandi kugeza ubu amakuru akaba avuga ko bameze neza, ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho ko impanga z’abana bane bavuga bose bagakura. Umwana w’umukobwa wavutse mbere, yavukanye ikilo 1.8 naho abahungu bagenda bagira 1.5, 1.7 ndetse na 1.7

Ikinyamakuru Dailynews cyanditse ko umugabo w’uyu mukobwa we witwa Agustino Andrew, ufite imyaka 25, uru rugo ariko ngo rukaba ruhirirwa n’impanga kuko ku nshuro yabo ya kabiri bibarutse impanga z’abana babiri ariko zikaza kwitaba Imana. Gusa kuri iyi inshuro yabo ya gatatu bibarutse impanga z’abana bane bahita bagira batanu (5) kuko bwa mbere babyaye umwana umwe.

Mu gihe nko mu Rwanda usanga abandi babyara abana b’imyanga nyinshi bagasaba ubufasha Leta, uyu we yatangaje ko yishinimye cyane bidasanzwe kubyara abana bangana gutya bose bagakomeza kubaho ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo abana be bazakure neza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza