Utuntu’ utundi

Urukundo n’ifaranga: Umugabo wa mushiki wanjye namufatanye ihabara rye (Agace ka 2)

June-08
09:56 AM 2017

Dusohotse mbona umugabo wa mushiki wanjye ambonye arikanga. Divine niko kumutamaza ahita amuhobera aramusoma mbireba ati” mukundwa tugende nabangutse bahita bajya mu modoka baragenda”.

Umujinya waranyishe niko guhita mpamagara mushiki wanjye mubwira ibibaye byose n’amanyanga y’umugabo we ukuntu amuca inyuma mushiki wanjye yisekera ati ”ariko Joseph nawe waba umwana niba se yabonye umumara irungu ugirango hari ikibazo ubwo Uzi ko mukunda barakubeshya nikundira amafaranga ntakindi mushakaho”
Narashobewe mbona ko ifaranga rivuze byinshi kuri iyi si yacu nahise nitahira nsanga umukecuru mu rugo dutangira kuganira mubwira ibyo mu mujyi. Hashize umwanya njya gutemberera hafi yo mu rugo mpageze nsanga harashyushye cyane ariko niyicarira ahantu njyenyine mba nikoreshereza WhatsApp .

Hashize umwanya, nabonye haje Clarisse umukobwa twareranywe kuva kera. Yaje yisetsa yangezeho arampobera cyane ansaba ko tujya ahantu hatuje tukaganira twicaye ahantu mu kibuga cy’umupira kuko nta muntu wari uhari. Clarisse atangira ambwira ati ”Joseph naragukumbuye ndakubura ndagukenera ndakubura. Yewe numvaga muri jye ntazi icyo gukora kuko numvaga ko abo mu mujyi baguhinduye utazongera no kutuvugisha.

Naramurebye ndamwenyura nti” Clarisse uracyari umwe wakera uzi kuganira. Yego abahariya ni benshi mu mujyi gusa bo nta rukundo bagira bakunda amafaranga bose usanga ariyo bashyize imbere kandi nawe urabizi ko ntapfa gukunda umukobwa mbonye reba aho ngeze nta mukobwa w’inshuti ndagira”.

Clarisse yisekera ati “ sha Joseph kuri njye uhora utangaje pe. Buriya se mama wawe uzamubwira ko nta mukazana azabona urumva ko uzaba padiri (yisetsa nanjye mu mutima nashize kuko kuva kera nari naramukunze).

Niko kumubaza nti “ese koko uzi urukundo icyo ari cyo, ese wamenya umuntu ugukunda n’utagukunda ? Ese koko niba habaho irari ry’ibintu ritaniye he no kwibeshya mu urukundo ? Umva Clarisse jye mbona kugira umukunzi ugukunda nta buryarya uba ari umugisha rwose.

Nkomeza mubwira nti “ hariya mu mujyi umukobwa akunda umufuka w’umugabo ntakunda umutima . Yewe ba basore babonye barihangishijeho gukunda abakobwa bitewe n’aho bavuka . Ibyo njyewe iyo mbirebesha amaso mbona ntagaruriro »

Clarisse yarasetse ati “ narinzi ko ariho hari urukundo rw’ukuri kuko usanga mubona umwanya wo kurubagarira. Mu gitondo urabyuka ukoza akarenge ubwo ukaba uhamagaye umukunzi wawe. Ariko ntimukababeshyere ngo bakunda amafaranga kuko uko umwiyeretse niko agufata . Ntakuntu buri uko muhuye wajya umujyana mu kabari ngo uzamwicaze ahantu nkaha yemere »

Nahise mureba nti “ Clarisse utandukanye na bose ufite umutima utandukanye nindi yose. Nagukunze kera tugikina ibyabana dutangirana umwaka wa mbere aho benshi bita mu binyoni mbona uri ntamakemwa. Twakomeje kwigira hejuru ariko nkomeza gushira mu mutima ariko ntacyo nari kukubwira kuko nabonaga utabyemera kuko naragutinyaga nubwo nkwisanzuraho »

« Nakomeje kurwana n’umutima ariko umutwaro w’urukundo undemerera narabuze ubwo nawitura ijoro nkarara ntekereza uko nzabikubwira nyamara nakugera imbere simbyibuke sinatekereze ko haricyo nakubwira » .

Narinze mva hano nkikoreye uwo mutwaro niyo mpamvu ntawundi mukobwa nigeze nkunda niyo mpamvu nahoraga ntekereza wowe simbonere umwanya abandi. Yego bazaga banyigiraho beza ariko imboni y’umutima yari yarahumye kubera urukundo imaze ibitse

Ndahindukira ndamureba nti “ clarisse nicyo gihe wumve ko nkukunda by’ukuri kuva mu bwana ubu nibwo ntoboye ngo nkubwire ijambo rikomeye gutya ijambo nabitse kuva mu buto bwanjye kugeza nubu aribwo kwihangana byanze »

Clarisse ameze nkaho yuzuye amarira mumaso niko kumbwira ati” Joseph urugamba siwowe wari ururiho wenyine, njyewe ho bagezeho bavuga ko ntari umukobwa kimwe n’abandi kuburyo ababyeyi nabo bandambiwe gusa nkomeza kubika ibanga sinatatira urukundo dore ko nari narakunze uwo ntinya kandi nisanzuraho. iyo mbikubwira wari kunseka ko nishe umuco gusa nanjye ndagukunda »

Kwihangana byaranze amarira y’ibyishimo abunga mu maso ndamuhobera ndamukomeza cyane,ngiye kumuso.. namugundiriye n’akanyamuneza ako kanya haba haje.......

Agace Ka gatatu kari mu nzira............

Eh wigenda ariko byibura ukande like kuko ntigoye ngaho Sangiza abawe (kora Share) buriya se comment ntikenewe.Gira icyo uyivugaho kuko ni ukudufasha gukora izindi nkuru z’uruhererekane.

Ndabakundaaa

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza