Utuntu’ utundi

Urukundo n’ifaranga: Uko twaryamanye ( Agace ka 4)

July-04
00:24 AM 2017

Duheruka mu gaceka 3 Clarisse ambwira yababaye ari kurira niko kumbwira ati: nari ntangaye ko wajya I Kigali ukaba muzima nakwibeshyeho ibyo wanditse nawe urabizi kubisubiramo sinabibasha kuko intimba yuzuye umutima gusa iryo nibuka ni reka mbyohereze mu butumwa kuko mbivuze byatuma nibabariza umutima nkashengurwa n’agahinda

Yahise akupa nanjye ntegereza ubutumwa bwe mu minota mike nagiye kubona mbona message iraje ivuga iti: ariko abasazi muragwira ubukoko urumva nagukunda wa gaturage we katazi no kwambara inkweto ese ubona I Kigali narabuze abakobwa babanyamujyi kandi bakeye bamwe bazi kuryohereza umukunzi none nawe ngo ufite inkundo uzazirya se ; urukundo rutagira amafaranga ntiruvomerwe urwo sinkirukeneye kandi ndizera ko wumva wa kigoryi we.

Ubundi ko umutindi yishima aho aho yishyikira wowe waje gute ubona mberanye nawe baragushutse ubuse ko nagiye ntagusezeye aruko nkukunze koko ntuzaririre kurya ifiriti kandi waramenyereye ibijumba oya ntibyakunda warwara inzoka.

Namaze kubona message uko imeze nubika umutwe mu maguru kuko ntacyo nari gukora ntangira gutekereza jyewe na Clarisse mu bwana ukuntu najyaga mutabara akubiswe ukuntu yajyaga ampangayikira

Divine niko kunkomanga ati: umva byuka nkubwire ndeguka ndamureba arambwira ati: gukunda nibyiza ariko muri iki gihe jya witonda yego kubura umukunzi birababaza ariko wowe komera ube umugabo niba ari uwawe uzamubona niba atari uwawe mureke nyine.

Numvise uburyo Divine angiriye inama nukuntu nabonaga nta gitekerezo yagira nahise muhobera ndamubwira nti: kurubu isura nakwambitse mbi ndabona nkwiye kuyi kwambura umutima wajye wagushinjaga ko ukirana n’ifaranga ariko ubu noneho ndakugarukiye byose bihari kubw’impamvu.

Twageze Nyabugogo ambwira ko twajyana kunywa kamwe turagenda turicara dutangira kuganira hashize akanya Ngabo inshuti yanjye dukoranaga arampamagara ambaza ko naje mpita mubwira aho ndi ahadusanga.

Divine yatse ko twajya kwicara ahantu hatuje mu cyumba niko kumbwira ati: Joseph ndabona ugifite amaraso akunda uracyashaka inshuti mukundana gusa ubu byarahindutse namenyeko umuhungu agukunda ashaka kwishimisha gusa nta rukundo rurambye ugasanga afite abakobwa nk’icumi (10). Ambwira ko akunda kimwe natwe tuba dufite benshi badushaka gusa akubeshya ko agukunda mukizerana yamara kugutera inda ntabe akikwikoza rero muvandimwe niyo mpamvu nkunda umpa amafaranga ibyago nibiza nzabe hari aho nigeheje.

Ubu mbasha kurihira musaza wanjye agiye kurangiza nabona akazi nibwo nzahagarika iyi mikino nirirwamo nkinisha urukundo gusa ndizerako nzakomera.

Ako kanya yahise anyicara kubibero atangira kunsoma hose mbese numva ndatwawe pe ubwo ntangira kumukoraho muri ako kanya twumva umuntu akubise urugi ahita yinjira tubona ni........

Nkomeze se kameze gute? Ndabakunda

Eh wigenda ariko byibura ukande Like kuko ntigoye ngaho Sangiza abawe (kora Share) buriya se comment ntikenewe. Gira icyo uyivugaho kuko ni ukudufasha gukora izindi nkuru z’uruhererekane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza