Utuntu’ utundi

Urukundo n’ifaranga: uko nishoye mu busambanyi bwinjiza ( Agace ka 3)

June-14
17:51 PM 2017

Urukundo n’ifaranga
Duheruka mu gace ka kabiri ndi kumwe na Clarisse kwihangana byaranze amarira y’ibyishimo abunga mu maso ndamuhobera ndamukomeza cyane nkimufashe ako kanya haba haje Patrick wari inshuti yanjye nawe sinari muherutse .
Twarishimye niko kubwira Patrick nti ”muvandi urabizi ndakwemera niyo mpamvu nshaka ko umenyera uyu Clarisse ni umukunzi wanjye ntihazagire umuntwara”.
Patrick amwenyura cyane ati “urukundo koko ruratangaje twari twarayobewe uyu Clarisse niba arugira cyangwa ntarwo agira.”

Ibyishimo byarakomeje kugeza ntashye .Nageze mu rugo bwije mpita ndyama byari kuba ngombwa ko bucya nsubira I Kigali kuko narimfite uruhushya rw’umunsi umwe.

Bwarakeye kuko ntari bubone Clarisse ngo musezere niko kumwandikira urupapuro ngira nti “mukunzi ntacyo nabona nakubwire kuko ibyishimo mfite birandenze. Bwambere nkubona nagufashe nk’umuvandimwe ntagitekerezo narimfite na gito ko uzambera urubavu. None natunguwe no kukubwira ijambo maranye imyaka myinshi ukariha agaciro mukunzi ndagiye uzakomere ku ibanga nzagaruka nkwambika impeta kuko niwowe ubereye kuba mama w’abana banjye. Urabeho mukunzi uzarindwe n’iyaduhanze igatuma tumenyana ikaduha urukundo rw’ukuri “.

Kuko nari nararanye na Patrick nahise ndumuha mubwira ko arumumpera . Nagiye numva urukumbuzi rwabaye rwinshi dore ko nta telefone yari afite ngo yenda azampamagare .
Ninjiye mu modoka ndombereza inyuma mbariho nicara ntegereje ko duhaguruka bidatinze nongeye kubona divine agarutse ahita anyicara impande yahise ansoma kungufu ati”nukuri uri agatangaza ubanza ndi kurota kubona tugiye kujyendana nanone ndanezerewe cyane”.
Niko kumubaza aho yarari nti “wowe ntubizi cya kigabo cyaje kuntora twaragiye tuhageze kirangurira inzoga mbese turishimana tugiye kuruhuka kukazi baragihamagara gihita kigenda kuko icyumba cyari kishyuwe kandi nanjye yanyishyuye mbere nahise nishakira undi nyine”.
Niko kubwira divine nti ” ko uri umwari mwiza mbese umusore wese washaka wamubona kuki wiyandarika, kuki utihesha agaciro ukirirwa mu bagabo ubona koko ari indangagaciro zawe zakagombye kukuranga wakisubiyeho”
Divine amarira amubunga mu maso ati “nakubwiye ko mbana na musaza wanjye Mama yadutaye turi bato batazi icyatsi n’ururo jye nigaga muwa 6 primary musaza wanjye ari muwa 4”. Naramwitangiye kugirango akomeze yige nirirwaga njya kumesa imyenda y’abakire ngo mbone ifunguro n’ikayi ya musaza wanjye”

Ngize imyaka 18 nibwo nagiye kumesa rimwe aho nameseraga nsanga umugore ntawuhari hari umugabo namaze kumesa ampamagara munzu ampa amafaranga menshi mu buzima nibwo nari nyakoze mu ntoki arambwira ati “humuka aha ni I Kigali ushaka wakira cyangwa ugakena “.

Urabona uri mwiza kuki utabyaza ubwiza umusaruro nibwo yanyiyegereje atangira kunkorakora birangira turyamanye kuva ubwo nabaye umugore we wa kabiri birangira nararutse umuhungu wese namubona nkamubonamo ifaranga.
Gusa bose barankundiraga bakaba bayafite gusa wowe umeze nkaho ntayo ufite gusa ufite ubwiza mbona ari wowe musore nkeneye ngomve muri ibi nijanditsemo.
Nari muteze yombi niko kumubwira nti ” humura uzamubona gusa mfite umukunzi kandi ufite umuco yabayeho neza we ntiyabayeho nkawe”.

Arandeba ati “iyi si yanone aho kuzana umukozi utazi ko yiba wazana uwuzi ko yiba kuko umenya aho umugarurira. Ni nkuko iyo wambaye ipantaro ifite umufuka wacutse umenya ko utagomba kubikamo ariko iyo utazi ko wacutse ubikamo gusa bitakara utaratera intambwe nawe nturi umwana urabyumva.

Ako kanya ngiye kumva numva telefone irasonnye nitabye numva ni Clarisse niko kumbwira ati “eh ese kuki wumva wahora ukina jyewe nakwemereye urukundo nkina kuki wakora ibi koko uru rwandiko ni wowe warwanditse wowe nzi neza”.

Mera nkutunguwe nti “ oya we mukunzi, mbwira handitse ngwiki mbabarira umbwire nawe yababaye ari kurira niko kumbwira ati” nari ntangaye ko wajya I Kigali ukaba muzima nakwibeshyeho ibyo wanditse nawe urabizi kubisubiramo sinabibasha kuko intimba yuzuye umutima gusa iryo nibuka ni......

Ayiwe bigenze gute se ubuse nanditse iki koko.

Agace Ka kane kari mu nzira............

Eh wigenda ariko byibura ukande like kuko ntigoye ngaho Sangiza abawe (kora Share) buriya se comment ntikenewe.Gira icyo uyivugaho kuko ni ukudufasha gukora izindi nkuru z’uruhererekane.

Ndabakundaaa

Share

Ibitekerezo (1)

  1. kabera anastase 23 Kamena, 02:34

    mwaramutse,komutaduhaye ibindi bice knd story yaritangiye kuryoha

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza