Utuntu’ utundi

Urukundo n’ifaranga: Uko nahuye n’umukobwa w’uburanga ( Agace ka mbere)

June-06
14:27 PM 2017

Wowe uyitangiye nkusabye ko wayisoza ntuzacikwe

Dutangiye niyicariye mu modoka Nyabugogo ntegereje ko ihaguruka nkitahira dore ko ntaherukaga gusura ababyeyi I Cyangugu. Nari nicaye ku ntebe iri inyuma y’umudereva nifatira inyumvisho zanjye (Ecouteur) nshyira mu matwi ntangira kumva umuziki nashidutse nasinziriye kuko nari naraye ndeba filime.

Naje gukanguka tugeze ku Ruyenzi ndebye impande zanjye mbona hicaye umukobwa mwiza sinzi uko nabivuga sinamwitaho ndamwihorera gusa nkajya nyuzamo nkareba ibyo asubiza kuri WhatsApp.

Mu byukuri ukuntu abantu baganiraga bitwaga jye byanteye kwibaza byinshi ntangira gutekereza ko hari abantu bagira amazina atari meza .Ako kanya mbona nomero yanditseho umusatsi irahamagaye yanga kuyifata gusa yahise yandika SMS imusubiza igira iti “ mukunzi (cheri) ihangane ndi muri saloon ndigukoresha umusatsi”.
Narikanze ngirango koko ndi kurota gusa nahise nijijisha ndamubaza nti “sorry gatoya aha tugeze nihe? yahise ansubiza yihuse ati” turi gusohoka Kamonyi dufata Muhanga “.
Twarakomeje mbona uwitwa Weekend arahamagaye yamwitabanye ubwuzu bwinshi ati “ cheri bite humura mukunzi ndaje erega sinica gahunda ahubwo ahereza nk’ibihumbi 50 kuri telefoni ya musaza wanjye namusize wenyine kandi ntakintu afite ati “sawa chou ndaje bizou”

Twarakomeje turagenda ntagira kumuganiriza kuko nabonaga yananiwe niko kumubaza nti” ese twerekeje hamwe” araseka ati” ariko urabura no kumbwira izina ryawe ngo twerekeje hamwe”
Akomeza agira ati: njyewe hari umwana w’inshuti yanjye yagize isabukuru ngiye kureba dufatanye kuyizihiza keretse niba nawe ariho ugiye gusa sintinda kuko mfite akazi kenshi muri iyi weekend.

Mpite nisetsa nti” oya da siho gusa ngiye kureba maama simuherutse. Niko kumutira telefoni ngo mpamagare uza kumfata aho imodoka zihagarara nkishyiramo nimero mbona niwe wanditseho Weekend.
Nahise nubura umutwe ndamureba ndababara cyane. Niko kumubaza nti « ese nomero itazwi yose iba yanditseho gujya kuko iyi ni iy’umugabo wa mushiki wanjye . Yahise ambwira ko ari cheri we agiye kumureba ahita anyaka telefoni ati « nanga unyinjirira mu buzima.

Ndababara ntekereza ukuntu namwubahaga ukuntu agaragara neza imbere y’ umuryango none niwe witwa gutyo niwe wirirwa yandavura.
Atangira guseka ati tubireke jye nitwa Divine ngaho mbwira nawe gusa uri umusore mwiza cyane iyo biba mbere ntarararurwa n’ifaranga mba mpise nkusaba ko tumenyana bihagije.

Ndamwenyura nti nitwa Joseph nareba uwo mwari mwiza gutyo wirirwa mu bagabo nkumva ndababaye niko kumubaza nti « Divine ufite mama wawe ? »
Niko kumbwira ati ”yego ndamufite ariko yantaye nkiri muto jye na musaza wanjye gusa ntibyatinze yahise atuvamo »

Umukobwa atangira kunyisanzuraho ambwira byose urugendo rwabaye ruto pe kuko twari twaganiriye ntitwamenye igihe twahagereye. Imodoka ihagaze mbona umugabo wa mushiki wanjye ngirango yaje kumfara tukiva mumodoka ubwo ambonye ahita......

Nkomeze se
Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza (Share) incuti n’ abavandimwe

Gira icyo uyivugaho kuko ni ukudufasha gukora izindi nkuru z’uruhererekane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza