Utuntu’ utundi

Umwana w’umukobwa yatunguranye asaba Diamond kuzamubyarira muri uyu mwaka

January-11
11:07 AM 2018

Umukobwa witwa Tunda wo muri Tanzania yatangiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, ndetse ngo yiteguye kumubyarira umwana muri uyu mwaka.

Nyuma ya Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond bigakurura urunturuntu hagati ye n’umugore w’uyu muhanzi Zari, ubu hagezweho umukobwa witwa Tunda watangiye kubaho ubuzima buhenze avuga ko ari kwishimira urukundo rwe na Diamond.

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, Tunda yatunguranye yandika kuri snapchat ati “Urakoze nshuti gutangirana umwaka nanjye utitaye ku byabaye byose. Ndagusezeranya kuzakubera umugore mwiza kandi nzanakubyarire umwana muri uyu mwaka.”

Diamond afitanye abana na Zari, Hamisa Mobetto n’abandi bakobwa bavuga ko yabateye inda.

Uyu mukobwa yatangiye kubaho mu buzima buhenze cyane yishimira urukundo na Diamond

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza