Utuntu’ utundi

Umusore yataye umugeni yiroha mu mazi kurohora umwana

September-30
15:55 PM 2017

Ibyari ibirori by’ubukwe byarogowe nirohama rw’umwana muruzi

Abageni muri Canada ubwo bari bari gufata amafoto y’urwibutso bagiye kubona babona umwana umugezi uri kumutera hirya no hino, umusore mu myambaro y’ubukwe bimunanira kwiyumanganya asimbukira mu mazi kugirango abashe kuba yarokora uyu mwana.

Nkuko tubikesha thesun ngo umusore ntakuzuyaza yahise asimbukira mumazi naho umugore we mubyishimo byinshi agira ati:”umugabo wanjye arabangutse muri byose kuko afata imyanzuro kuburyo buri wese atabitekereza ndetse ninayo mpamvu niyemeje kubana nawe ubuziraherezo rwose.”

Uyu mwana warokowe we byagaragaraga ko ameze neza uretse ko yari afite ubwoba ndetse akaba yahise asubizwa iwabo mu rugo na mukuru we.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza