Utuntu’ utundi

Umusore w’imyaka 23 yatawe muri yombi kubwo kubitsa amafaranga y’amiganano

December-24
04:40 AM 2017

Mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba haravugwa umusore w’imyaka 23 watawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere akekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, aka ari umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba yavuze ko uwo musore yafatiwe mu gace k’ubucuruzi ka Mukamira kari mu kagari ka Rugeshi umurenge wa Mukamira kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza, ubwo yashakaga kubitsa kuri telefone ye amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi mirongo itatu na bine (34,000 Frw) akoresheje uburyo buzwi nka “Mobile Money” mu rurimi rw’icyongereza.

IP Gakwaya yavuze ko mbere y’uko uwashakaga kumuha iyo serivisi ayimuha yabanje kumwaka amafaranga ashaka ko amubikira, ayasuzumye neza asanga ni amahimbano ahita atabaza Polisi yari iri ahita atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.

IP Gakwaya agira inama abatanga ziriya serivisi kujya bitonda mu kazi kabo bakuzuza imyirondoro y’ababagana kugirango igihe hari abakoze ibyaha bafatwe mu buryo bworoshye. Yanababwiye kandi kugura imashini zitahura amafaranga y’amiganano, abatarabona ubwo bushobozi abagira inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda.

Ni kenshi usanga benshi mu rubyiruko rushaka kugera kubyo rutakoreye ugasanga ahubwo rubigeraho mu nzira z’uburiganya n’ubujura nyamara bakagombye gukora nabo bakiteza imbere cyane ko ruba rugifite imbaraga zihagije. Haba Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’ abayobozi bakuru b’igihugu bahora bagaragaza ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku rubyiruko bityo ko rugomba kwirinda ingeso mbi izo ari zo zose ahubwo rugakora.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza