Utuntu’ utundi

Uganda: Hagiyeho itegeko rihana bikomeye uwahatiye undi gukora imibonano mpuzabitsina

July-19
09:37 AM 2017

Itegeko rishya rireba abashakane muri Uganda rivuga ko uzajya aryamana na mugenzi we batabyumvikanyeho ashobora kuzajya afungwa igihe kingana n’imyaka itanu ndetse agatanga ihazabu y’amashilingi ya Uganda.

Inkuru dukesha New Vision ivuga ko iri tegeko rizajya ryubahirizwa kubandi bantu babana nk’umugabo n’umugore, kuko basanze muri iki gihugu hari imiryango myishi ibana itarasezeranye. Iri tegeko ryemera gatanya ariko habanje kwerekanwa impamvu zifatika abashakanye bashobora gutandukana.

Iritegeko rishya ryamurikiwe inteko ishinga amategeko n’ibigo by’abikorera binasabwa kuba byatanga ibindi bitekerezo kugirango rinozwe mbere yo kwemezwa burundu.

Ubushakashatsi bwagararaje ko iyo umugore cyangwase umugabo ahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina atabishaka bishobora kumutera ihungabana ryaba iryo kumubiri cyangwa iryo mu mutwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza