Utuntu’ utundi

Stella My Ex: Inkuru idasanzwe y’urukundo (Agace gashya ka 2)

September-06
03:10 AM 2016

Ubwo uko yazaga niko nanjye nararanganyaga amaso ncunganwa naho umuryango uri ngo nisohokere nkiri mu ibyoo aba.....yangezeho ahita ansatira yisetsasetsa anirya cyane antera bizou ku itama ati hobee Rukundo rwa kera iminsi yari ibaye myinshi nari nkukumbuye .

Ubwo namenye ko atagenzwa n’amahane niko kumwereka icyicaro anyicara iruhande turaganira ambwira uko abayeho n’ubuzima bwa nyuma yo gutandukana kwacu ntungurwa na byinshi yari yaragezeho kuko yarasigaye anafite imodoka ye bwite agendamo ariko mu magambo yavuze ntegereza ko yandatira umu copin we mushya ndaheba .

Nanjye nirinze kubimubazaho kuko nabonaga byabishya ikiganiro ikindi kandi numvaga ntanicyo biribumfashe na cyane ubusanzwe nirinda kwivanga mu buzima bw’umuntu tukiganira rero Neilla yahise aza aho twicaye ati excuse me..mumbabarire kubarogoya ariko Yves namushakaga gato...

Stella yahise ahindura isura ndabibona ariko arijijisha ati ntaribi cherie Neilla happy birth day again tuzasubira nari ntashye nubundi bwijee!Yahise adusezera adusiga aho na Neilla turarebana mu maso habura uwavugisha undi nakibuka ibintu yankoreye atanabanje kungisha inama nkumva namutera urushyi.

Ariko ndicalma nti none ko utambwira icyo unshakira?araceceka ahubwo nkabona arahindutse mu maso ubwoba bukamwica mbonye akomeje kundeba atavuga ndahindukira ngo nigendere aba ankuruye akaboko aba arapfukamye ati umbabarire niba nakubabaje nanjye sinjye ahbwo ni ikiri murinjye!

Naratunguwe njye sinumvaga into arimo mba ndagarutse ndamuhagurutsa muhanagura n’amarira yaratangiye gushoka kumatama mbona amaso ye yatukuye cyane.

Mpita ndamuhobera arabanza aratuza ndangije ndamubaza nti urumva utuje noneho ? ati yego nti sasa rero mbwira ni iki ufite kumutima?Arabanza arakorora hanyuma n’ikiniga cyinshi aratangira ati..................

Ntuzacikwe n’agace ka gatatu kuri uyu wa kane
Nyereka ko uhari nkubwire uko byagenze!

Iyi nkuru y’urukundo wayisangiza incuti , abavandimwe

Gutanga Share ni ukudufasha wifasha nawe ubwawe kuko nibwo inkuru irushaho kwihuta.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza