Utuntu’ utundi

Stella My Ex: Agace GASHYA kanyuma ka 10

March-08
02:30 AM 2017

Nkomeza ninjira gahoro ngeze munzu nsanga cherie Neilla arahagaze ameze nk’uwari antegereje ateruye gato nini sinamenye naho abandi benshi baturutse bigaragara ko bari babipanze hanyuma batangira kundirimbira

#Happy BirthDay nibwo nahise nibuka ko iyo tariki ari wo munsi wanjye w’amavuko ntangira kwibaza umuntu waba yabyibutse akabipanga ariko ntawundi yari Neilla hanyuma barangije kundirirmbira ahita abimburira abandi aza kumpobera nanjye kubyihanganira biranga ndamusoma koko...ari nako mwongorera n’akajwi gatuje nti cherie gute koko wanyibuka mugihe nk’iki nakita ko nanjye ubwanjye niyibagiwe!?
Nawe ati chou niba wibuka neza nagusezeraniye kuzahora ngukunda kabone nubwo wowe wanyanga ibyago byawe mbyita ibyanjte bwite kandi n’amahirwe yawe niyo yanjye ngiyo rero impamvu yatumye ngutegurira uyu munsi mukuru wawe
w’amavuko kuko nkurikije ibibazo umazemo iminsi nzi neza ko wowe utanawibukaga nahisemo rero gutumira inshuti Ngo tugutungure tunishimire ko ufunguwee!
Mu byukuri numvise mbuze uburyo mushimira nkurikije uburyo nabonaga ibintu byose biri kumurongo kandi n’icyo kunywa no kurya ari munangi nibwo nabonye ko Neilla ari umukobwa uri
serious ntangira kumubonamo umwari wakubaka rugakomera ibirori byarakomeje hashize akanya mbona #exStella nawe arinjiye nibaza umuntu waba umutumiye kuza iwanjye n’ibintu yankoreye biranyobera!!
Nashatse kumusohora na nabi cyane arko Neilla arambuza ati reka tubanze turebe ikimuzanye hashize akanya mpabwa ijambo nka nyiribirori nafashe umwanya nshimira abaje kunshyigikira Bose nshimira inshuti dose kubwa surprise bankoreye arko by’umwihariko nshimira cherie Neilla uburyo igikorwa
cyose yakigize icye mushimira muruhame mpita mbomeraho n’umwanya wo kumugezaho ikifuzo nari maranye iminsi ubwo naciye bugufi mu ijwi rituje nti Neilla nyuma y’ibihe twanyuzemo byose ndetse bikadusigira amasomo menshi wakemera bskakwisabira akantu imbere y’iyi mbaga?
Nawe ati nguteze yombi mukundwa mpita mubwira nti Neilla will you marry me pls? afata akanya gato abitekerezaho kuko nubusanzwe ntiyajyaga ahubuka maze ansubiza atya ati iteka nahoze nifuza umuntu nk’awe unkunda akankundira tugahuza kdi uhuje nuko umutima wanjye wifuza bityo numva ntawundi naremewe usibye wowe ubwo se nahera he nkuhakanira koko
mukunzi!!
Icyakurikiyeho namwe muracyumva twarahoberanye bikaze amashyi ati kacikaci....abantu batangira kuza batubwira congratulations mbona na Stella araje aratwegera aho twari Turi arangije atubwira ko adushyigikiye kandi ko adusabye imbabazi kuko ari kenshi yaduhemukiye agera nubwo ashaka gupfukama imbere yacu mpita mubuza mubwira ko tumubabariye nawe atariwe ko byatewe n’ibisigisigi by’urukundo kuko burya biragora kwikuramo uwo wigeze gukunda .
Nyuma rero na cherie neilla twahise dufata ijambo twerurira abari baraho ko ubukwe bwacu ari mu minsi ya vuba cyane bose barishima ndetse ubu imyiteguro y’ubukwe tuyigeze kure n’amwe mwese muratumiwe!

Mwarakoze mwe mwese twatangiranye iyi nkuru tukaba tunayisozanije ndizera ko hari byinshi iyi nkuru ibasigiye kubyerekeye urukundo rw’anyu n’imibanire.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza