Utuntu’ utundi

Stella My Ex: Agace GASHYA ka 8

October-24
10:07 AM 2016

Uko ngira ngo mwiyake we akarwana intambara yo kurushaho kunyegera no kunyiha wese!!mbonye bitari buze koroha mba ndahagurutse vuba na bwangu mbwira Stella nti nooo gezaho ibibazo mfitanye na Neilla birahagije sinagerekaho kumuca Inyuma narabimusezeraniye. ikindi kandi ibibazo byose niwoe ntandaro yabyo sinshidikanya ko umugambi wawe ari ukuntanya na Neilla burundu.

Nuko agerageza kunyinginga nk’ibisanzwe gusa mubera ibamba bigeze aho mbona ahinduye isura ati utabona nkwinginga ukagira ngo ni wowe muhungu uruta abandi Ku isi? Dore ninaho bipfira.
Aho wahereye umbabaza kanze nguhe isomoo umunyururu ndagushyirishamo kandi ntuzawapfa uwikuyemoo!ahita arataka cyane nkuwo bateye icyuma ari nako arushaho gutabaza no guhuruza ngo bamutabare yatewe abaturanyi nabo ntibamutengushye bamutabara vuba na bwangu

Bamubaza icyo abaye ababwira ko naje kumusura iwe nitwaje ko tuziranye hanyuma nkaza gushaka kumufata kungufu ko ndetse mpora mwirukaho mushaka kandi we yarambwiye ko atankunda simbyumve byarantunguye sinarinzi ko aruko Stella asigaye ateye gusa sinabahisha ko nahasebeye pe burya ntawe urubwa rutabera!
Byarasakuje hari huzuye abantu benshi bahuruye harimo n’abayobozi hanyuma banjyana kuri police station nkuko bisanzwe mbere y’iperereza baba bakubitse mu gihome uko Niko nanjye byanjyendekeye ninjizwamo gusa ibyo nahaboneye si iby’inaha!
Ugushyirisha ahantu nka hariya akubeshyera aba ari umwanzi
wa mbere sintinya kubihamya ngiyo rero impamvu intandaro yo kwanga Stella urunuka nicuza n’icyongeye kumpuza nawe .

Burya koko ba ex mujye mubitondera akenshi ntibagenzwa na kamwe!bwarakeye Neilla azindukira kuri police kunsura ambonye amarira aramurenga ngerageza kumubwira ukuri ariko nkumva atakumva gusa ijambo yambwiriye aho hantu sinteze kuzaryibagirwa.

Yagize ati cheri nubwo umuntu ari mugari ukaba utamumenya wese gusa ibyo nkuziho birahagije ngo nkwizere niba unambeshya njye nemeye kwitwa injiji yawe mu urukundo gusa nawe umbabarire unyizere dufatanye kurwanya umwanzi wacu dore ni umwe ngira ngo wiboneye ko ntakiza stella atwifuriza!

Nabuze icyo ndenzaho kuko numvaga byose abivuze gusa nagombaga byibuze gukora geste imwereka uko mbyakiriye hanyuma ndahaguruka n’ubwuzu bwinshi nti haguruka nkugwemo nari mbikumbuye mukundwa maze ahaguruka amwenyurira ya nseko yibagiza agahinda.

Nkimusatira ………………………..
Urakeka ari iki cyakurikiyeho?ntucikwe n’agace gakurikira
Sangiza incuti zawe kano gakuru

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza